#Kwibuka30: Ubutumwa bw’ubuyobozi bwa APR FC

Mu gihe nk’iki cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994, Ubuyobozi bwa APR FC bwatanze ubutumwa bwo kwifatanya n’Isi yose muri rusange ariko Abanyarwanda by’umwihariko.

Tariki ya 7 Mata ni umunsi mpuzamahanga wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, hagatangira icyumweru cyo kwibuka.

Kuri uyu wa 7 Mata 2024, Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda ku Isi yose, bifatanyije n’u Rwanda mu muhango wo gutangira icyumweru cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Icyumweru cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, kikaba cyatangijwe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame wari kumwe na Madamu Jeannette Kagame, bakaba banacanye urumuri rw’icyizere ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi.

Muri iki gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Ubuyobozi n’Abakunzi ba APR FC bakaba batanze ubutumwa bagira bati: “Ubuyobozi n’Abakunzi ba APR FC twifatanyije n’Abanyarwanda n’isi yose kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.”

“Dukomeze kwibuka twiyubaka.”

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top