E-mail: administration@aprfc.rw

Author: Tony Kabanda

Ikiganiro kirambuye Chairman wa APR F.C yagiranye n’Abanyamakuru

Ikiganiro kirambuye Chairman wa APR F.C yagiranye n’Abanyamakuru

News
Chairman wa APR F.C, Lt Gen MK Mubarakh, yavuze ko atibara mu bakandida bayobora Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda (FERWAFA) kubera inshingano z'akazi afite azifatanya no kuyobora APR F.C, bityo ko atakongeraho nizo kuyobora FERWAFA. Ibi Umuyobozi yabigarutseho ubwo yaganiraga n’itangazamakuru nyuma y’umukino APR F.C yanganyijemo na AS Kigali igitego 1-1 kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 29 Mata 2023. Ati “ntabwo ndi mu bakandida bo kuyobora FERWAFA kuko inshingano mfite ziraremereye. Ni iz'ubuyobozi bwa APR F.C ubu ni nyinshi kuri njye. Nkubu uyu ni umukino wa gatandatu ndebye mu mikino ibanza n’iyo kwishyura ya shampiyona. Ku muyobozi rero urebye imikino 06 kuri 27 imaze gukinwa, narabuze, wongeyeho rero ko nayobora FERWAFA waba udashaka ko itera imbere uyu munsi kuko mfit
APR FC na AS Kigali zaguye miswi

APR FC na AS Kigali zaguye miswi

News
ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu, nibwo ikipe y'ingabo z'igihugu APR FC yakinaga umukino wayo wa 27 wa shampiyona na AS Kigali aho umukino warangiye amakipe yombi anganyije 1-1. Ni umukino wabereye mu karere ka Bugesera kuri stade ya Bugesera, ni umukino watangiye saa cyenda zuzuye, ni umukino kandi ikipe y'ingabo z'igihugu yakinaga ishaka cyane aya manota kugira ngo irusheho gukomeza inzira igana ku gikombe ca shampiyona, gusa umukino warangiye amakipe yombi agabanye amanota. Ikipe y'ingabo z'igihugu ikaba izasubira mu kibuga tariki 07 Gicurasi aho izakiraikipe ya Eapoir FC w'umunsi wa 28 wa shampiyona umukino uzabera kuri stade ya Bugesera sa cyenda zuzuye.
APR FC irasubukura imyitozo kuri uyu wa Mbere

APR FC irasubukura imyitozo kuri uyu wa Mbere

News
Ikipe y’ingabo z’igihugu irasubukura imyitozo kuri uyu wa Mbere tariki ya 17 Mata, nyuma y’ikiruhuko cy'umunsi umwe umutoza Ben Moussa yari yahaye abasore be. Nyuma y'umukino w'umunsi wa 26 wa shampiyona ikipe ya APR FC yakinnye na Gasogi United, Umutoza Ben Moussa yahaye abasore be ikiruhuko cy'umunsi umwe, bakaba bagomba gusubukura imyitozo kuri uyu wa Mbere. Barasubukura imyitozo bitegura umukino w'ikirarane cy'umunsi wa 24 shampiyona aho bazakirwa n'ikipe ya Police FC tariki 22 Mata saa cyenda zuzuye (15h00) kuri stade ya Bugesera.
APR FC yanganyije na Gasogi United ikomeza kuyobora urutonde rwa shampiyona

APR FC yanganyije na Gasogi United ikomeza kuyobora urutonde rwa shampiyona

News
ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu, nibwo ikipe y'ingabo z'igihugu APR FC yakinaga umukino wayo wa 26 wa shampiyona na Gasogi United, aho amakipe yombi yanganyije ubusa ku busa. Ni umukino wabereye mu karere ka Bugesera kuri stade ya Bugesera, ni umukino watangiye saa cyenda zuzuye, ni umukino kandi ikipe y'ingabo z'igihugu yakinaga ishaka cyane aya manota kugira ngo irusheho komeza gusiga andi makipe bahanganiye igikombe, gusa umukino warangiye amakipe yombi agabanye amanota. Ikipe y'ingabo z'igihugu ikaba izasubira mu kibuga tariki 22 Mata aho izakirwa na Police FC mu mukino w'ikirarane cy'umunsi wa 24 wa shampiyona umukino uzabera kuri stade ya Bugesera sa cyenda zuzuye.
APR F.C irasubukura imyitozo kuri uyu wa Kabiri

APR F.C irasubukura imyitozo kuri uyu wa Kabiri

News
Ikipe y’ingabo z’igihugu irasubukura imyitozo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 14 Gashyantare, nyuma y’ikiruhuko cy'umunsi umwe Umutoza mukuru wa APR F.C  Ben Moussa yari yahaye abasore be. Nyuma y'umukino w'umunsi wa 19 wa shampiyona ikipe ya APR F.C yakinnye na Rayon Sports, Umutoza wa APR F.C Umutoza mukuru Ben Moussa yahaye abasore be ikiruhuko cy'umunsi umwe, bakaba bagomba gusubukura imyitozo kuri uyu wa Kabiri. Barasubukura imyitozo bitegura umukino w'umunsi wa 20 wa shampiyona uzabahuza n'ikipe ya Etincelles, umukino uzaba tariki 19 Gashyantare kuri stade ya Bugesera.
ITIZWA RY’ABAKINNYI BA APR F.C MU YANDI MAKIPE

ITIZWA RY’ABAKINNYI BA APR F.C MU YANDI MAKIPE

News
Ubuyobozi bwa APR F.C bwatanze umucyo ku by'itizwa ry'abakinnyi bayo mu yandi makipe, aho bamwe banatsimbararaga ku kinyoma kivuga ko itiza muri Marines F.C gusa. Kuva igihe cy'ihererekanya, igura n'igurishwa ry' Abakinnyi ryakongera gufungura kuwa 01 Mutarama 2023 hagiye havugwa byinshi muri APR F.C. Icyo cyari igihe ariko Ubuyobozi bwa APR F.C bwagombaga gushyira mu bikorwa ibyo amategeko ayemerera ishingiye ku bushishozi bw' Abatoza, birimo gutiza Abakinnyi batari bakibona umwanya uhagije wo gukina nyamara ari abahanga. Imwe mu makipe yasabye Abakinnyi APR F.C ni Marines F.C ko bayitiza Abakinnyi ndetse isaba abo batoza bayo bakurikiranye bagasanga bayigirira umumaro. Muri bo, Ubuyobozi bwa APR F.C bwayitijemo 03: Nsanzimfura Keddy, Mbonyumwami Thaiba na Nkundimana. Mbonyu...
APR F.C irasubukura imyitozo kuri uyu wa Gatatu

APR F.C irasubukura imyitozo kuri uyu wa Gatatu

News
Ikipe y’ingabo z’igihugu irasubukura imyitozo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 16 Ugushyingo, nyuma y’ikiruhuko cy'iminsi ibiri Umutoza wungirije wa APR F.C  Ben Moussa yari yahaye abasore be. Nyuma y'umukino w'umunsi wa 9 wa shampiyona ikipe ya APR F.C yakinnye na Sunrise FC, Umutoza wa APR F.C wungirije Ben Moussa yahaye abasore be ikiruhuko cy'iminsi ibiri, bakaba bagomba gusubukura imyitozo kuri uyu wa Gatatu saa cyenda zuzuye (15h00). Barasubukura imyitozo bitegura umukino w'umunsi wa 10 wa shampiyona uzabahuza n'ikipe ya Kiyovu Sports, umukino uzaba tariki 23 Ugushyingo kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.
APR FC YATSINZE SUNRISE FC MU MUKINO WA SHAMPIYONA

APR FC YATSINZE SUNRISE FC MU MUKINO WA SHAMPIYONA

News
Ku gicamunsi cyo kuri ikiCyumweru nibwo shampiyona y'icyiciro cya mbere 2022-2023 yakomezaga ku munsi wayo wa 9, ikipe y’ingabo z’igihugu APR FC ikaba yari yakiriye ikipe ya Sunrise FC aho umukino urangiye ikipe ya APR FC yegukanye amanota nyuma yo gutsinda ibitego 3-2 Ni umukino wabereye kuri stade ya Kigali i Nyamirambo, ari naho ikipe ya APR FC yakirira imikino yayo, ni umukino watangiye ku isaha ya sakumi n'ebyiri n'igice (18h30) ibitego bya APR FC byatsinzwe na Ruboneka Jeaan Bosco ku munota wa 7' Mugunga Yves ku munota wa 62′ ndetse na Mugisha Gilbert ku munota 78' Ikipe y’ingabo z’igihugu ikaba izasubira mu kibuga tariki 23 Ugushyingo aho izakira ikipe ya Kiyovu SC mu mukino w'umunsi wa 10 wa shampiyona umukino uzabera kuri stade ya Kigali i Nyamirambo 18h00.
APR F.C irasubukura imyitozo kuri uyu wa Kabiri

APR F.C irasubukura imyitozo kuri uyu wa Kabiri

News
Ikipe y’ingabo z’igihugu irasubukura imyitozo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 8 Ugushyingo, nyuma y’ikiruhuko cy'umunsi umwe Umutoza wa APR F.C wungirije Ben Moussa yari yahaye abasore be. Nyuma y'umukino w'umunsi wa 8 wa shampiyona ikipe ya APR F.C yakinnye na Gorilla FC, Umutoza wa APR F.C wungirije Ben Moussa yahaye abasore be ikiruhuko cy'umunsi umwe, bakaba bagomba gusubukura imyitozo kuri uyu wa Kabiri. Barasubukura imyitozo bitegura umukino w'umunsi wa 9 wa shampiyona uzabahuza n'ikipe ya Sunrise FC, umukino uzaba ku Cyumweru tariki 13 Ugushyingo (15:00) kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.
APR FC itsinze Gorilla FC mu mukino wa shampiyona

APR FC itsinze Gorilla FC mu mukino wa shampiyona

News
Ku mugoroba wo kuri ikiCyumweru nibwo shampiyona y'icyiciro cya mbere 2022-2023 yakomezaga ku munsi wayo wa 8, ikipe y’ingabo z’igihugu APR FC ikaba yari yakiriye ikipe ya Gorilla FC aho umukino urangiye ikipe ya APR FC yegukanye amanota nyuma yo gutsinda igitego 1-0 Ni umukino wabereye kuri stade ya Kigali i Nyamirambo, ari naho ikipe ya APR FC yakirira imikino yayo, ni umukino watangiye ku isaha ya sakumi n'ebyiri n'igice (18h30) igitego cya APR FC cyatsinzwe na Mugunga Yves ku munota wa 27′ Ikipe y’ingabo z’igihugu ikaba izasubira mu kibuga tariki 13 Ugushyingo aho izakira ikipe ya Sunrise FC mu mukino w'umunsi wa 9 wa shampiyona umukino uzabera kuri stade ya Kigali i Nyamirambo 15h00.