APR F.C YATSINZE, VICTOR MBAOMA YIGARURIRA IMITIMA Y’ABAFANA

Aba ni bo bakinnyi 11 bari babanjemo

APR F.C yatsinze Marine FC ibitego 3-1 mu mukino wayo wa mbere wa gicuti, rutahizamu Victor Mbaoma yigarurira imitima y’abafana.

Ni mu mukino wakinwe kuri uyu wa gatatu tariki ya 02/08/2023 kuri Kigali Pele Stadium, aho abafana bari baje kwirebera abakinnyi bashya bwa mbere mu mukino.

APR FC yatangiye yiharira umupura kurusha Marine FC, byatumye iyobora umukino ndetse iza no kubona igitego cya mbere cyinjijwe na Victor Mbaoma kuri penaliti.

Marine FC yakomeje kugerageza kwishyura ariko bikaba iby’ubusa, cyane ko APR FC yari ihagaze neza haba mu buryo bw’ubwugarizi ndetse no guhererekanya umupira mu kibuga hagati, dore ko uburyo bwo gutsinda bwaremwaga bwo butakunze kubahira mu gice cya mbere.

Victor Mbaoma na Niyibizi Ramadhan bishimira igitego cya mbere

Igice cya mbere cyaje kurangira bikiri igitego 1-0, byatumue Umutoza wa Marine FC akora impinduka mu bakinnyi mbere y’uko batangira igice cya kabiri.

Ubyo byamuhaye umusaruro, kuko ubwo abakinnyi ba APR FC bari bakugerageza kongera kubaka umukino wabo, Marine FC yaje kuzamukana umupira mu ruhande rw’iburyo, maze Byiringiro Gilbert awuhindura imbere y’izamu, Mbonyumwami Thaiba ahita yishyura igitego baro batsinzwe.

Ibyo byatumye APR FC isa n’ikozwe mu jisho, maze nyuma y’iminota itatu, Victor Mbaoma ahita yinjiza igitego cya kabiri, iyi kipe y’ingabo ikomeza kuyobora umukino irusha Marine FC guhererekanya umupira.

Ibyo kandi byatumye Victor Mbaoma yinjiza igitego cya gatatu ku munota wa 84, kiba icya gatatu cya APR FC ari n’icya gatatu atsinze wenyine mu mukino umwe, ibintu byatumye abafana batangira kumuririmba.

Umukino warangiye utyo ari ibitego 3-1.

Biteganyijwe ko APR FC izakina umukino wayo wa kabiri ku itariki 05/08/2023, aho izaba ikina na Kiyovu Sports, ikazaba yitegura umukino wa Super Cup izakinamo na Rayon Sports ku itariki ya 12/08/2023.

Uwo mukino APR FC izawusoza ihita yinjira mu mwiherero wo kwitegura urugamba rwo guhatanira igikombe cy’irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo (CAF Champions League), aho izarutangira ikina na Gaddiidka FC yo muri Djibuti.

Bitatu bye abasifuzi barabyubashye bamuha umupura arawutahana

Thadeo Lwanga yereka Nshimirimana Ismael Pitchou uko bakina bigatanga umusaruro Sharaf Eldin Shaiboub Ali na we yaru hafi aho

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top