APR F.C yanganyije 0-0 na Mukura Victory Sports et Loisirs mu mukino wa gicuti wakinwe mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 60 iyo kipe yo mu Majyepfo imaze ishinzwe.

Ni umukino wakinwe kuri uyu wa gatandatu tariki ya 05/08/2023, ukaba wakiniwe kuri stade mpuzamahanga ya Huye.

Umukino watangiye APR F.C ihererekanya neza umupira kurusha Mukura VS yari imbere y’abafana yari yararikiye ibirori byayo byo kwizihiza isabukuru.

Icyakora Mukura VS yagerageje kwihagararaho ikanyuzamo na yo ikaryohereza abafana bayo mdetse igasatira cyane izamu rya APR FC, ibintu byatumye abatoza babasha no kubona ahari intege nke.

Nk’ibisanzwe Shaiboub yari yazonze abo hagati ba Mukura VS

Icyakora ku munota wa 38 w’umukino Victor Mbaoma yakoreweho penaliti ayiteye umunyezamu wa Mukura VS ayikuramo.

Igice cya mbere cyarangiye ari 0-0 abatoza ku mpande zombi bagerageza gukosora amakosa, ndetse mu gice cya kabiri bakora impinduka zitandukanye mu bakinnyi.

Ibyo ariko umusaruro byawutanze mu buryo bw’imikinire, aho APR FC yakomeje kurusha Mukura VS kwiharira umukino ariko inshundura zo zikomeza kutanyeganyezwa.

Umukino warinze urangira bikiri 0-0, ibintu abafana ba Mukura VS bishimiye nyuma y’aho ikipe yabo ishoboye kwihagararaho, ikirinda ko APR FC iyifasha kwizihiza isabukuru inayitsinda.

Wari umukino wa kabiri wa gicuti ku ikipe y’ingabo z’igihugu irimo kwitegura umukino wa Super Cup uzayihuza na Rayon Sports ku itariki ya 12/08/2023.

Nyuma y’icyumweru kimwe gusa, ni ukuvuga ku itariki ya 19/08/2023 ni bwo APR FC izaba itangira imikino ya CAF Champions League.

Scroll to Top