Nshimirimana Ismail yatangiye imyitozo

Umukinnyi wo hagati w’ikipe y’Ingabo z’Igihugu Nshimirimana Ismail Pitchou, yatangiye imyitozo yoroheje nyuma y’imvune yagiriye mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa 1 wa shampiyona APR FC yakinnye na Marine FC umukino warangiye amakipe yombi anganyije ibitego 2_2

Nshimirimana Ismael ni umwe mu bakinnyi bashya bongewe muri APR FC uyu mwaka avuye mu ikipe ya Kiyovu Sports, akaba yaragize ikibazo mu kagombambari ubwo bakinaga na Marine FC tariki 23 Nzeri kuri stade Umuganda, byanatumye atanarangiza umukino kuko yaje gusimburwa.

Kugeza ubu, Nshimirimana Ismail akaba amaze iminsi atagaragara mu kibuga ari nako akurikiranwa n’abaganga ubu akaba yatangiye imyitozo yoroheje gusa mu minsi mike akazaba yiyunze kuri bagenzi be.

Nshimirimana Ismael yamaze gutangira imyitozo

Nshimirimana Ismael ari gukoreshwa imyitozo yihariye

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top