APR F.C YATANGIYE IRUSHANWA NYAFURIKA INGANYA

APR FC yabanje mu kibuga ni isanzwe usibye Ruboneka wasimbuwe na Bacca

Mu mukino wayo wa mbere mu irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Afurika (CAF Champions League), APR F.C yanganyije igitego 1-1 na Gaadiidka FC.

Ni umukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium kuri uyu wa gatandatu tariki ya 19/08/2023, uyu ukaba wari umukino ubanza mu ijonjora ry’ibanze.

Umukino watangiye APR FC ikina ihererekanya neza umupira, ndetse igasatira cyane, ariko amahirwe yo kuboneza umupira mu rushundura agakomeza kuba iyanga.

Byabaye ubugira kenshi ku mipira yaterwaga na Victor Mbaoma, Nshimirimana Ismael ‘Pitchou’, Apamu n’abandi, ku buryo benshi babaga babaze igitego ariko umupira ugaca hejuru y’izamu cyangwa ku ruhande.

Byakomeje bityo APR F.C yiharira umupira bityo ikayobora umukino, dore ko Gaadiidka FC yo yasaga n’ikina yugarira kugirango ijye isatira itunguranye.

Kugeza ku munota wa 30 APR F.C nta gahenge yahaga urubuga rw’amahina rwa Gaadiidka FC ariko iyi yo yari imaze kugerageza inshuro imwe gutera mu izamu ry’ikipe y’ingabo z’u Rwanda.

APR FC yarushije bigaragara Gaadiidka FC ariko amahirwe aba make

Icyakora ku munota wa 33 bwo byaje guhinduka ukundi, ubwo Gaadiidka FC yasatiriye itunguranye, maze rutahizamu wayo agerageje gutera mu izamu ba myugariro baritambika, Umunyezamu wa APR F.C akurikira umupira ngo awuhe bagenzi be na bo basatire batunguranye batsinde igitego ariko ku bw’amahirwe make, umupira yateye ntiwashoboye kugera kuri Ishimwe Christian maze ufatwa na myugariro wa Gaadiidka FC wahise atera mu izamu iyi kipe iba yinjije igitego cyayo.

Ibi ariko ntibyaciye intege abakinnyi ba APR FC, bakomeje gukina neza nk’uko byahoze, ariko amahirwe yo kwinjiza igitego akomeza kubura, igice cya mbere kirangira bikiri igitego 1-0.

Igice cya kabiri, APR FC na bwo yatangiranye imbaraga, isatira cyane, ndetse ku munota wa 49, iyi kipe y’ingabo yahise yishyura igitego cyatsinzwe na Victor Mbaoma ku mupira mwiza yaherejwe na Ombolenga Fitina wari umaze guhererekanya neza na Kwitonda Alain ‘Bacca’.

Umukino wakomeje APR FC iwuyoboye nk’ibisanzwe ariko Gaadiidka FC na yo ikanyuzamo igahererekanya neza mu kihuga hagati, uretse ko gusatira kwayo kwo kwabagaho gake cyane.

Byatumye Umutoza wa APR FC akora impinduka ku bakinnyi, akuramo Kwitonda Alain ‘Bacca’ yinjiza Niyibizi Ramadhan, nyuma akuramo Shaiboub wari wananiwe kubera akazi kenshi yakoze, yinjiza Ruboneka Bosco.

Abonye ko igitego gikomeje kubura kandi gikenewe, yongeye gukora impinduka, akuramo Apam yinjiza Mugisha Gilbert wagerageje gukora uko ashoboye ariko bikomeza kwanga kugeza ubwo umukino warangiraga ari igitego 1-1.

Uyu wari umukino ubanza mu ijonjora ry’ibanze, ukaba wari wakiriwe na Gaadiidka FC yahisemo kwakirira mu Rwanda, umukino wo kwishyura ukaba uteganyijwe kubera kuri Kigali Pele Stadium na wo ukazaba kuwa kane tariki ya 24/08/2023.

Tubibutse ko APR FC yabonye itike yo guhagararira u Rwanda muri iri rushanwa nyuma yo kwegukana igikombe cya shampiyona cy’umwaka w’imikino 2022-2023.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top