Uko umuhango wo gusezera bwa nyuma umutoza Adel-Zrane wagenze (amafoto & video)

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 05/04/2024 ni bwo hakozwe umuhango wo gusezera bwa nyuma Nyakwigendera Adel-Zrane wari Umutoza wa APR FC ushinzwe kongerera ingufu abakinnyi.

Ni umuhango wateguwe n’Ubuyobozi bwa APR FC, ukaba waritabiriwe n’abakunzi n’abafana b’iyi kipe y’ingabo, Abanyamakuru, abahagarariye andi makipe atandukanye mu Rwanda, n’abandi bakunzi b’umupura w’amaguru muri rusange.

Ni umuhango wabereye ku cyicaro gikuru cya APR FC ku Kimihurura, ukaba waritabiriwe kandi n’Umuryangango w’Umutoza Adel-Zrane wari uhagarariwe n’Umugore we ndetse na Murumuna we. Hari kandi Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo ari na we wari Umushyitsi mukuru.

Ubutumwa bwatangiwe muri uwo muhango, bwose bwibanze ku budasa bw’Umutoza Adel-Zrane mu gihe kitageze ku mwaka yari amaze muri iyi kipe, aho yabaniye neza buri wese mu buryo budasanzwe, agakunda u Rwanda mu buryo bukomeye.

Umugore we yatangaje ko bari banafite gahunda yo kugura ubutaka bagatura mu Rwanda, ibyo bigashumangira ibyari byagarutsweho na Murumuna wa Adel-Zrane wavuze ko yakunze u Rwanda ku buryo ari na ho Imana yashimye ko ari ho ahumekera umwuka we wa nyuma.

Umuyobozi wa APR FC, Col. Richard KARASIRA yashimiye abakomeje gufata mu mugongo Umuryango wa APR FC muri rusange n’Umuryango wa Adel-Zrane by’umwihariko, ashimangira ko umubano hagati y’iyi miryango yombi yari nta makemwa, kuko bari banafitanye imishinga migari y’iterambere.

Yakomeje asaba Umugore wa Adel-Zrane ko iyo mishanga irimo uwo kubaka ivuriro rishinzwe gukurikirana no kwita ku mvune z’abakinnyi, itahagarara.

Mu izina rye bwite, irya Minisiteri ya Siporo ndetse na Leta y’u Rwanda muri rusange, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Bwana Zephanie NIYONKURU, yihanganishije Umuryango wa Adel-Zrabe, APR FC muri rusange ndetse n’abakunzi ba siporo.

Amashusho (Video) Kanda Hano: https://www.youtube.com/live/9j1bN5o7htQ?si=eg2T87jUBv56XxvC

Claude NIYOMUGABO ni we wari utwaye ifoto nk’iyoboye bagenzi be (Captain)
Intimba yari yose ariko amarira y’abagabo agatemba ajya mu nda
Aha ni ho yasezereweho bwa nyuma mbere y’uko umubiri we ujya gushyingurwa mu gihugu avukamo cya Tunisia
Abayoboye b’Idini ya Islam bari bahari babanje kumusengera
Babanje kumusabira uburuhukiro bwiza mu ijuru mu muco w’aba Islam
Kazungu Edmon, Umuhuzabikorwa by’abakunzi n’abafana ba APR FC i Kigali, hamwe na Sam
Abakinnyi ba APR FC n’abandi bakoranaga na Adel-Zrane bamuvuze imyato, bagaragaza uburyo yari umuntu udasanzwe
Mu izina ry’abakinnyi bagenzi be, Sharaf Eldin Shaiboub Ali yagaragaje uburyo Coach Adel-Zrane atari umutoza gusa ahubwo yari inshuti magara kuri bose
Mu gahinda kenshi Amin Zrane, Murumuna wa Adel-Zrane yagaragaje urukundo mukuru we yakundaga u Rwanda
Team Manager wa APR FC, Eric NTAZINDA ni umwe mu ncuti magara Adel-Zrane yari afite mu Rwanda
Chairman wa APR FC avugana na Madam Adel-Zrane
Umugore wa Adel-Zrane yagarutse ku mishinga migari umugabo we yari afitiye APR FC ashimira cyane ubuyobozi bw’iyi kipe
Abakunzi n’abafana ba APR FC bari bitabiriye ku bwinshi
Chairman wa APR FC, Col. Richard KARASIRA yasabye abakinnyi gutsinda buri mukino basigaje kugirango baheshe ishema uwari Umutoza ushinzwe kubongerera ingufu
Abakunzi ba APR FC bari bageneye impano y’urwibutso Umuryango wa Adel-Zrane
Ni impano iriho isezerano ry’uko abahora mu mitima y’abakunzi ba APR FC
Ubuyobozi bwa APR FC na bwo bwageneye umuryango impano igaragaza mu nshamake ubuzima bwa Adel-Zrane muri iyi kipe
Uburyo yarangwaga n’ibyishimo kandi akanaharanira ko bose bahora bishimye, agakunda kandi akaryoherwa n’intsinzi mu buryo budasanzwe
Umuryango wa Adel-Zrane washimiye Ubuyobozi bwa APR FC ku bwa buri kimwe
Madam Adel-Zrane yagerageje gukomera mu buryo bushoborwa na bake
Mu gusezera bwa nyuma Coach Adel-Zrane
Byari agahinda
Byari biteye agahinda
This image has an empty alt attribute; its file name is Adel40.jpg
Byari amarira n’agahinda

Coach Adel-Zrane Imana imwakire maze aruhuke mumahoro.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top