
APR FOOTBALL TRAINING CENTER (APR FTC), irerero rya APR FC bamwe bafata nk’uruganda rukora abakinnyi rirakataje muri gahunda y’imyitozo mu biruhuko.
Ni irerero ryashyizweho muri gahunda yagutse yo guteza imbere umupira w’amaguru hashingiwe ku bakiri bato, ishami rya Kigali ari na cyo cyicaro gikuru rikaba ryaratangiye mu 2021.
Nk’uko bitangazwa n’ushinzwe Iterambere ry’umupira w’amaguru muri APR FC, iri rerero ryashyizweho ndetse rigaba amashami hirya no hino mu gihugu, hagamijwe gutoza no kwigisha abakinnyi benshi kandi bashoboye, ku buryo mu minsi iri imbere amakipe atazajya yihutira gushaka abakinnyi mu mahanga.

Ni irerero ry’abakinnyi mu byiciro bitandukanya, abakobwa n’abahungu
APR FTC kugeza ubu igizwe n’ibyiciro bitandukanye, ari byo U-10, U-11, U-13, U-15, U-17, U-19 na U-20 iyi ikaba inarimo gukina shampiyona y’icyiciro cya gatatu (D3).
Ibyiciro bya U-9, U-11, U-13, U-15 bitoreza muri Centre des Jeunes Don Bosco-Gatenga, mu gihe U-17 na U-19 bo bitoreza ku kibuga gishya cya Tapi Rouge i Nyamirambo.
Iri rerero rifite abatoza: Munyankindi Jean Paul, Ngabo Albert, Lomami Andre, Mwitirehe Jean Marie Vianney na Richard buri cyiciro kikaba gifite umutoza wacyo.
APR FTC ifite amarerero mato ayishamikiyeho hirya no hino mu gihugu, yose hamwe akaba amaze kuba 19.
Ayo marerero yose atorezwamo abakinnyi, bakazajya bategurirwa amarushanwa, abakinnyi beza kurusha abandi bazajya bavamo bashyirwe hamwe bakomeze gukurikiranwa kugeza babaye abakinnyi bakomeye.







