Abakinnyi ba APR WFC baherekejwe n’ababyeyi bashyikirijwe ishimwe

Umuyobozi Ushinzwe Iterambere ry’Umupira w’amaguru muri APR FC, Capt. (Rtd) GATIBITO Byabuze yahuye n’abakinnyi ba APR WFC bari kumwe n’ababyeyi babo, abashyikiriza ubutumwa bw’ishimwe bw’Ubuyobozi bwa APR FC.

Ni nyuma y’uko APR WFC yegukanye igikombe cya Shampiyona y’icyiciro cya kabiri y’abari n’abategarugori.

Ababyeyi baganirijwe ku rugendo rwa APR WFC kugirango igaruke mu cyiciro cya mbere nyuma y’imyaka 10 isheshwe, bashimirwa ubufatanye n’umurava abana babo bagaragaje kugirango intsinzi iboneke.

Gatibito Byabuze yagize ati “Twaherukanaga na bo mu myaka ibiri ishize basinya amasezerano kuko ubundi twagendaga tubonana na bo umwe umwe igihe baje kuri match cyangwa ikindi gihe bibaye ngombwa. Ubu twahuye na bo kugirango tuganire, tubereke umusaruro abana babonye mu kibuga, tubereke indangamanota zigaragaza umusaruro wabo mu ishuri, hanyuma tubashyikirize ubutumwa bw’ishimwe abana bagenewe n’ubuyobozi bukuru.”

Yakomeje avuga ko bisobanuye ikintu cy’ingenzi, ati « Kubonana na bo uyu munsi ni igikorwa cy’ingenzi kuko birahamya ubufatanye bwabo natwe kugirango APR WFC igere ku ntego zayo.»

Ababyeyi bashimiye Ubuyobozi bwa APR FC bashimira MINADEF, banashimira by’umwihariko, Umugaba w’ingabo, Gen. MK Mubarakh uburyo bakoze iyo bwabaga ngo abana bakine bazamure urwego bagere ikirenge mu cya basaza babo na bo bahe ibyishimo abafana.

Mukakarenzi Angelique yagize ati “Turanezerewe kuba twahuye n’abashinzwe APR WFC. Twumvise amakuru ndetsebamwe twari tuhibereye ku kibuga abana baci batwara igikombe, rero twifuzaga no guhura n’ubuyobozi ngo tubashimire uburyo bafashije abana bacu bakabasha gutanga ibyishimo nk’uko APR FC yabimenyereje abakunzi bayo.”

Bashimiye Ubuyobozi kandi kuba abana babo barashyizwe mu ishuri ryiza kandi bakaba bishyurirwa amafaranga y’ishuri.

Ati “Turashimira cyane MINADEF, turashimira Ubuyobozi bwa APR FC, tugashimira by’umwihariko Umugaba w’ingabo, Gen. MK Mubarakh, ubutumwa yageneye abana rwose tubwakiriye neza cyane nk’ababyeyi. Bose Imana ibahe umugisha utagabanyije.”

Inama yasojwe ababyeyi bashyikirizwa ishimwe abana babo bagenewe n’Umuyobozi bwa APR FC.

APR WFC yegukanye igikombe cya shampiyona y’icyiciro cya kabiri itsinze Forever WFC ibitego 3-0, bituma isoza umwaka wayo idatsinzwe umukino n’umwe, aho mu mikino 17 yakinnye yatsinze 16 inganya 1 gusa.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top