Gen. MK Mubarakh yasuye APR FC atanga ubutumwa

Umugaba Mukuru w’ingabo z’u Rwanda akaba n’Umuyobozi w’icyubahiro wa APR F.C yasuye iyi kipe mu myitozo atanga ubutumwa mbere yo gukina umukino wa nyuma w’igikombe cy’amahoro.

Kuri uyu wa Gatandatu taliki 03/05/2025 APR F.C yakoze imyitozo yitegura umukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro, uzaba kuri iki cyumweru tariki ya 04/05/2025.

Ni imyitozo yakurikiwe n’umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda akaba n’Umuyobozi w’icyubahiro wa APR FC General MK MUBARAKH wari kumwe na Chairman w’iyi kipe, Brig Gen Deo RUSANGANWA.

Mu ijambo rye, Chairman wa APR F.C yakiriye Umuyobozi mukuru, anamugaragariza uko ikipe ihagaze.

Yakomeje aganiriza abakinnyi, ati: “Hano turi kumwe n’Umuyobozi mukuru yaje kureba uko mwiteguye umukino dufite k’umunsi wejo, reka mbashimire ku bwo kwitwara neza ku mukino waduhuje na Police F.C, binatubere inzira yo gutsinda n’uyu mukino uri imbere yacu kandi birashoboka cyane, murabona ko mushyigikiwe buri hantu hose bibatere morale mutange ibyishimo no ku munsi w’ejo.”

Mu ijambo rye, Umuyobozi w’icyubahiro wa APR FC General MK MUBARAKH yibukije ko aho urugamba rugeze buri umwe akeneye imbaraga za mugenzi we.

Yagize ati: “Aho uru ugamba rugeze buri umwe akeneye imbaraga za mugenzi we kugira ngo dusenyere wa mugozi umwe kandi ibyo byose bihera hano, ibyo mubwirwa n’abatoza hano ni byo baba babashakaho mu kibuga, abakunzi banyu barabategereje ngo mubahe ibyishimo rero nzi ko mutabatenguha.”

Yongeye kubibutsa ko gutsinda uyu mukino bikomeza kubaha amahirwe yo gukina imikino nyafurika.

Yagize ati: “Mugiye gukina uyu mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro kandi tugomba kuwitwaramo neza tukegukana igikombe, ariko urugendo rundi ruracyahari rwa Shampiyona, intego yacu ntihinduka ihora ari imwe, gutwara buri gikombe icya mbere twaragitwaye, dukomereze kuri iki cy’amahoro tutibagiwe ko na Shampiyona ihari.”

Kapiteni wa APR FC Niyomugabo Claude mu butumwa yatanze yijeje buri wese ko azataha yishimye.

Yagize ati: “Natangira nshimira abayobozi bacu badahwema kutuba hafi, mwakoze cyane kuza kudushyigikira hano ariko ejo na bwo buri umwe wese yaba abayobozi bacu, abakunzi bacu mbese buri wese azaze yishimye arebe umupira mwiza kandi azanataha yishimye kuko turiteguye.”

APR F.C izahura na Rayon Sports mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro kuri iki cy’umweru kuri stade Amahoro saa cyenda n’igice (3:30pm).

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top