Ikipe ya APR FC yageze mu mikino ya kimwe cya kabiri cy’irangiza cy’igikombe cy’Amahoro 2018 inyagiye Police FC ibitego 3-0 mu mukino wo kwishyura wa kimwe cya kane wakinwaga kuri uyu wa Kane tariki 26 Nyakanga 2018.
Hari mu mukino wabaye kuri uyu wa Kane tariki 26 Nyakanga 2018 kuri Stade Amahoro. Umukino ubanza wabereye ku Kicukiro kuwa Gatanu w’icyumweru gishize, Police FC yanganyije na APR FC 0-0. Aya makipe yombi yagiye akunda kunganya cyane, ariko kuri iyi nshuro APR FC yakuyeho iyo nshinga kunganya.
Police FC niyo yatangiye neza umukino kuko yatangiye yotsa igitutu APR FC isa niyitanze kwinjira mu mukino ndetse inahusha uburyo bwinshi kandi bwiza bwari kuvamo ibitego. Ibi byatumye umutoza Petrović ahwitura abasore be cyane cyane abo hagati maze APR isa nikangutse nayo yinjira mu mukino ntibyanatinze maze ku munota wa 28, Amran Nshimiymana afungura amazamu n’umutwe ku mupira wari uvuye kuri Iranzi Jean Claude. APR FC yakomeje guha akazi gakomeye Police FC inayitsinda igitego cya kabiri mbere gato yo kujya kuruhuka cya Ombolenga Fitina ku munota wa 44, ku mupira wari uvuye kuri Nshimiyimana Amran maze bajya kuruhuka APR ifite ibitego byayo 2-0.
Mu gice cya kabiri Police FC yaje ishaka kwishyura ariko ntibyayikundira ahubwo APR yongera kubona uburyo bwiza ku munota wa 56, Butera Andrew yongera guhagurutsa abafana ba APR FC atsinze igitego cya gatatu. APR FC yakomeje kwataka cyane Police FC gusa ntiyakomeje kubyaza umusaruro ubundi buryo bwiza yagiye ibona.
Umutoza Petrović yagerageje gukora impinduka yongeramo amaraso mashya aho yazanyemo Maxime asimbuye Fiston, Prince wajemo asimbuye Amran ndetse na Lague wajemo asimbuye Muhadjili. APR FC iba isezereye Police FC mu gikombe cy’Amahoro.
Nyuma yo kubona itike ya ½ APR FC izahura na Mukura Victory Sports muri ½ cy’iri rushanwa. Imikino ibanza ya ½ izaba ku itariki 3 na tariki 4 Kanama 2018 naho iyo kwishyura yo ikazakinwa tariki 8 na tariki 9 Kanama 2018. Umwanya wa 3 n’umukino wa nyuma bizakinwa ku itariki 12 Kanama 2018.