APR FC yitegura kwakira Kiyovu Sports kuri uyu wa Gatandatu isoje imyitozo ya nyuma

Shampiyona y’icyiciro cya mbere igeze ku munsi wayo wa makumyabiri na karindwi, ikipe ya APR FC ikaba igomba kwakira ikipe ya Kiyovu Sports kuri uyu wa Gatandatu kuri Kigali PELE Stadium saa cyenda (15h00)

Nyuma y’umukino w’umunsi wa 26 wa shampiyona ikipe ya APR FC yakinnye na AS Kigali aho amakipe yombi yanganyije 2-2, Abasoze b’mutoza Thierry Froger Christian bahise batangira kwitegura umukino uzabahuza na Kiyovu Sports kuri uyu wa Gatandatu.

Aya makipe yombi yaherukaga guhura tariki 02 Ukuboza mu mukino wa shampiyona wabereye kuri Kigali PELE stadium, icyo gihe umukino wahuje aya makipe yombi, warangiye amakipe yombi anganyije igitego 1-1.

Kugeza ubu ikipe ya APR FC ni iya mbere ku rutonde rwa shampyiona aho irusha iya kabiri  Rayon Sports amanota cumi n’abiri. Ibi bisobanura ko ikipe ya APR FC isabwa inota rimwe gusa kugira ngo yegukane igikombe cya shampiyona 2023-2024 mu gihe hasigaye imikino ine ngo isozwe.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top