APR FC yatsinze Kiyovu Sports ihita yegukana igikombe cya Shampiyona

Mugisha Gilbert yishimira igitego rukumbi cyabonetse muri uyu mukino

APR FC yatsinze Kiyovu Sports igitego 1-0 ihita yegukana igikombe cya Shampiyona bidasubirwaho.

Ni mu mukino w’umunsi wa 27 wa Shampiyona (Rwanda Premier League 2023/2024) wakinwe kuri uyu wa gatandatu tariki ya 20/04/2024.

Umukino watangiye amakipe yombi akina asa n’acungacungana ku jisho, aho ikipe yafataga umupira yahitaga ijya kuwukinira mu bwugarizi bwayo.

Icyakora APR FC yari izi neza ko amanota atatu ari ingenzi ngo ihite yegukana igikombe byatumaga irusha Kiyovu Sports kugumana umupira no gushaka amayeri menshi yatuma ibona igitego.

Byayifashije kubona amahirwe yashoboraga kubyara ibitego mu gice cya mbere, aho ndetse ku munota wa 27 Ruboneka Bosco yamanukanye umupira mu ruhande rw’iburyo, ateye ishoti rigarurwa n’umutambiko.

APR FC yari hejuru mu buryo bigaragarira buri wese

Kiyovu Sports itari ifite byinshi iharanira muri uyu mukino usibye ikuzo ryayo no kuba yakwigira imbere ku rutonde, yakomeje kwihagararaho ari na ko na yo ishakisha uburyo yabona igitego ibifashijwemo na Richard Kilongozi na bagenzi be.

Ibyo ariko ntibyateye ikibazo na gito ubwugarizi bwa APR FC bwari buyobowe na Yunusu NSHIMIYIMANA na Clement NIYIGENA.

Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye nta kipe ishoboye kubona mu izamu h’iyindi, ibintu byanatumye igice cya kabiri gitangirana umuvuduko wisumbuyeho cyane cyane ku ruhande rwa APR FC.

Ibyo ni byo byayifashije guhita ibona igitego ku munota wa 56 cyatsinzwe na Mugisha Gilbert ku kazi keza yari amaze gukora na bagenzi be.

APR FC ntiyahaye amahwemo Kiyovu Sports, kuko nyuma y’iminota 5 gusa, ubwo ni ukuvuga ku munota wa 61, Mugisha Gilbert yongeye gufata umupira mu ruhande rw’ibumoso, acenga neza maze arekura ishoti Umunyezamu wa Kiyovu Sports afata umupira ntiyabasha kuwukomeza, winjira mu izamu maze Victor Mbaoma awusonze Umusifuzi wo ku ruhande ahita azamura igitambaro avuga ko yaraririye.

APR FC yihariye umukino wose ariko cyane cyane mu gice cya kabiri yakomeje gushakisha ibindi bitego ariko bikanga.

Umutoza Thierry Froger Christian yagerageje gushakira ibindi bisubizo ku ntebe y’abasimbura, aho yakuyemo NSHIMIRIMANA Ismaël ‘Pitchou’ wari wagize ububabare mu kagombambari, yinjiza Claude NIZEYIMANA.

Byafashije iyi kipe y’ingabo gukomeza kuyobora umukino, ndetse ubwo waganaga ku musozo, Umutoza yakuyemo KWITONDA Alain ‘Bacca’ yinjiza BIZIMANA Yannick.

Nta kinini byahinduye ku migendekere y’umukino kuko APR FC yakomeje kuyobora umukino, iminota 90 irashira Umusifuzi wa kane yongeraho iminota 4 na yo itabonetsemo impinduka, umukino urangira utyo ari igitego 1-0.

APR FC yegukanye igikombe irusha Rayon Sports amanota 10 mu gihe habura imikino 3 ngo Rwanda Premier League irangire.

Nta gihindutse APR FC izashyikirizwa igikombe yegukanye ku itariki ya 28/04/2024 ku mukino izakina na Gasogi United kuri Kigali Pele Stadium.

APR FC yabanje mu kibuga
Mbere y’uko umukino utangira hafashwe umunota wo kwibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994
Mugisha yatsinze igitego mu gihe cyari gikenewe
Nzeyurwanda Djihad yagowe cyane na APR FC yasatiraga izamu rye kenshi
Mugisha yagoye cyane Makenzi kugeza ubwo bamukuyemo asimbuwe
KWITONDA Alain Bacca yagoye cyane Kiyovu Sports
Kiyovu Sports nta mahirwe afatika yabonye mu gice cya kabiri
APR FC ntiyashoboraga kugira ikosa imbere ya Kiyovu Sports

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top