
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere APR FC yakoze imyitozo yitegura umukino wayo wa mbere wa gicuti uzayihuza na Marine FC kuri uyu wa gatatu tariki ya 02/08/2023.
Ni umukino igiye gukina nyuma y’ibyumweru bibiri itangiye imyitozo ku mugaragaro, ukazabera kuri Kigali Pele Stadium kuwa gatatu tariki ya 02/07/2023.
Kugeza ubu abakinnyi bose bazakinira APR FC mu mwaka w’imikino 2023-2024 barahari kandi barakora imyitozo neza, dore ko nta n’ufite ikibazo cy’imvune yatuma ashidikanywaho.
Ni umukino wo kwisuzuma igiye gukina mbere yo gukina imikino mpuzamahanga yitegura guhatanira Super Cup no gutangira guhatanira igikombe cya shampiyona, ari na ko itangira urugamba rw’imikino y’irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo.
Ni umukino umutoza yitezeho kureberaho abakinnyi nyuma y’igihe bamaranye mu myitozo, agamije kureba uburyo abashya n’abasanzwe bahuza umukino maze bigatanga umusaruro.






















amafoto menshi kanda hano????????