Igitego 1-0 ni cyo APR FC yatsinze Police FC iyiseserera iryo mu irushanwa ryo guhatanira igikombe cy’amahoro, ihita iba ikatishije itije ijya ku mukino wa nyuma.
Ni mu mukino wa 1/2 cy’irangiza wakiniwe muri Stade Amahoro kuri uyu wa gatatu tariki ya 30/04/2025.
Igitego rukumbi cyabonetse muri uyu mukino cyatsinzwe na Sheikh Djibril Ouattara ku munota wa 27 ku mupira wari uturutse muri koroneri yatewe na Ruboneka Jean Bosco.
APR FC yarushaga Police FC kwiharira umupira yakomeje ityo ariko uburyo bwo gushaka ibitego bukaba buke, ibintu byagaragazaga ko iyi kipe y’ingabo irimo gukina nta gihunga.
Police FC yari yahisemo kujya itegereza imipira APR FC itakaje igahita isatira itunguranye, ariko ntacyo byayofashije cyane kugeza ubwo igice cya mbere cyarangiraga ari igitego 1-0.
Mu gice cya kabiri APR FC ntiyahinduye uburyo bw’imikinire n’ubwo Umutoza Darco Novic yakoze impinduka ku bakinnyi bake, nka Sheikh Djibril Ouattara wahaye umwanya Mamadou Sy.
Byakomeje kugora Police FC yashakaga igitego cyo kwishyura bubi na bwiza, maze Umutoza Darco Novic ku munota wa 78 ahita akuramo Denis Omedi yinjiza Ndayishimiye Dieudonne, maze ku munota wa 88 akuramo Mahamadou Lamine Bah yinjiza Aliou Suane.
Ibyo byatumye ikipe y’ingabo ikomeza kubaka urukuta rukomeye ku izamu ryayo maze Police FC inanirwa kurumena, umukino urangira bikiri igitego 1-0.
APR FC izakina n’iza kurokoka hagati ya Mukura VS&L na Rayon Sports.




