E-mail: administration@aprfc.rw

News

Amafoto yaranze imyitozo ya APR F.C yitegura  Mukura VS mu mukino wa Gicuti

Amafoto yaranze imyitozo ya APR F.C yitegura  Mukura VS mu mukino wa Gicuti

News
Kuri uyu wa Kabiri ikipe Y'ingabo zi igihugu yakomeje imyitozo yitegura umukino wa Gicuti ndetse nisubukurwa rya shampiyona. Ni imyitozo ikomeje gukorwa N'abakinnyi batahamagawe mu ikipe y'igihugu ikaba iri kubera ishyorongi aho iyi kipe isanzwe ikorera imyitozo yayo Kuri uyu wa gatanu nibwo hategerejwe umukino wa Gicuti ugomba guhuza ikipe ya APR F.C na Mukura VS mu rwego rwo kwitegura isubukurwa rya shampiyona, ni umukino uzabera kuri sitade ikirenga ( i shyorongi) ku isaha yi saa kenda  zuzuye 15h00 Amafoto yaranze imyitozo yo kuri uyu wa kabiri:
APR F.C YAKOMEREJE KU MYITOZO YO KUBAKA UMUBIRI – AMAFOTO

APR F.C YAKOMEREJE KU MYITOZO YO KUBAKA UMUBIRI – AMAFOTO

News
Ruboneka Jean Bosco mu myitozo imwongerera imbaraga ikanubaka umubiri Ku munsi wa kabiri w’imyitozo nyuma y’ikiruhuko cy’iminsi ine (4) abakinnyi bari barimo, APR FC yakomereje ku myitozo yo kubaka umubiri (Body Building) no kongera imbaraga. Ni imyitozo yakozwe mu gitondo cy’uyu wa gatanu tariki ya 17/03/2023, ikaba yabereye Gym. Ni imyitozo yakozwe n’abakinnyi bose ba APR FC usibye barindwi bari mu mwiherero w’ikipe y’igihugu Amavubi, bitegura gukina na Benin umukino w’ijinjora ryo guhatanira itike yo gukina imikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika (AFCON). Nyuma y’imikino y’ikipe y’igihugu Amavubi, shampiyona izasubukurwa APR FC yakira Bugesera FC mu mukino w’umunsi wa 25 uzaba ku itariki ya 02/04/2023, umukino w’umunsi wa 24 yari kwakirwamo na Police FC wo ukaba warasubitsw
APR F.C YASUBUKUYE IMYITOZO – AMAFOTO

APR F.C YASUBUKUYE IMYITOZO – AMAFOTO

News
Ikipe y’ingabo z’igihugu yasubukuye imyitozo kuri uyu wa Kane tariki ya 16 Werurwe, nyuma y’ikiruhuko cy'iminsi ine Umutoza mukuru wa APR F.C Ben Moussa yari yahaye abakinnyi. Nyuma y'umukino w'umunsi wa 23 wa shampiyona ikipe ya APR F.C yakinnye na Marine FC, Umutoza wa APR F.C, Ben Moussa yahaye abakinnyi ikiruhuko cy'iminsi ine, bakaba basubukuye imyitozo kuri uyu wa Kane. Basubukuye imyitozo bitegura umukino w'umunsi wa 25 wa shampiyona uzabahuza n'ikipe ya Bugesera FC, umukino uzaba nyuma y'uko ikipe y'igihugu Amavubi ivuye mu rugamba rwo gushakisha itike yo gukina imikino ya nyuma y'igikombe cya Afurika (CAN).
APR WOMEN FC YATSINZE URUNGANDA

APR WOMEN FC YATSINZE URUNGANDA

News
APR WFC yabanje mu kibuga iyobowe na kapiteni Emelyne Mukagatete APR WOMEN (APR WFC) yatsinze ikipe ya Kaminuza y'u Rwanda, UR CMHS WFC ibitego 6-0 mu mukino wa shampiyona y'icyiciro cya kabiri y'abari n'abategarugori, maze ikomeza kwicuma ngo ifate umwanya wa kabiri ku rutonde. Ni umukino wakiniwe ku kibuga cya UR CMHS WFC kiri muri Kaminuza y'u Rwanda, Ishami ry'ubuforomo n'ububyaza (ahahoze ari KIE) kuri iki cyumweru tariki ya 12/03/2023. Umukino watangiye APR WFC igaragaza ko ishaka gutsinda hakiri kare kugirango ize kubasha kwinjiza ibitego byinshi bishoboka. Icyakora bitandukanye n'uko umukino ubanza UR CMHS WFC yari ihagaze, na yo yatangiye yihagararaho, ikanyuzamo ikanasatira nk'ishaka igitego ariko na yo amahirwe akayibana make. Iminota y'umukino uko yakomezaga kwi...
BIGORANYE APR F.C YATSINZE MARINE FC YONGERA AMANOTA IRUSHA IZIYIKURIKIYE

BIGORANYE APR F.C YATSINZE MARINE FC YONGERA AMANOTA IRUSHA IZIYIKURIKIYE

News
Niyibizi Ramadhan yishimira igitego hamwe na Mugisha Gilbert APR FC yatsindiye Marines FC ibitego 3-2 i Rubavu, igira amanota 49 ku mwanya wa mbere, irusha amanota ane Rayon Sports iyikurikiye. Hari mu mukino w'umunsi wa 23 wa shampiyona Marine FC yari yakiriyemo APR FC, uyu mukino ukaba wari usobanuye byinshi ku kugena urutonde rwa shampiyona. APR FC yatangiye ikina neza nk'ibisanzwe, irusha cyane Marin FC yayakiriye, ndetse ku munota wa 7 ku kazi gakomeye kakozwe na ba rutahizamu b'ikipe y'ingabo z'igihugu, Nshuti Innocent atera ishoti ariko umupira uca ku ruhande rw'izamu. Ibisa n'ibyo byisubiyemo ku munota wa 10, APR FC ikomeza kotsa igitutu Marine FC, dore ko yagaragazaga inyota yo gutsinda ngo ikomeze kuyobora urutonde rwa shampiyona. Ku munota wa 13 Nshuti Innocent y...
ABAKINNYI BAHAGAZE BWUMA KANDI BITEGUYE GUKORA IBYO BASABWA I RUBAVU – AMAFOTO

ABAKINNYI BAHAGAZE BWUMA KANDI BITEGUYE GUKORA IBYO BASABWA I RUBAVU – AMAFOTO

News
Abakinnyi ba APR F.C bahagaze bwuma nk’uko byagaragariye mu myitozo ya nyuma bakoze mbere yo guhaguruka berekeza i Rubavu, aho bagiye gukomereza urugamba rwo guhatanira igikombe cya shampiyona. Ni imyitozo yakozwe mu gitondo cy’uyu wa gatanu tariki ya 10/03/2023 mbere y’uko APR FC ihaguruka yerekeza mu Karere ka Rubavu aho irimo kubarizwa ubu. Uroye mu myitozo, abakinnyi bose bafite akanyamuneza ndetse n’akanyabugabo, baragaragaza ko bazi neza agaciro k’umukino uzabahuza na Marines FC kuri Stade Umuganda kuri uyu wa gatandatu tariki ya 11/03/2023. Ni umukino w’umunsi wa 23 wa shampiyona bagiye gukina bayoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 46, bagakurikirwa na Rayon Sports ifite amanota 45, bityo intego y’ikipe y’ingabo ikaba ari iyo gukora iyo bwabaga, bakirinda ikosa iry
BYIRINGIRO LAGUE YASHIMIYE UBUYOBOZI BWA APR F.C BWAMURWANYEHO AKEREKEZA MURI SWEDEN-AMAFOTO

BYIRINGIRO LAGUE YASHIMIYE UBUYOBOZI BWA APR F.C BWAMURWANYEHO AKEREKEZA MURI SWEDEN-AMAFOTO

News
Ku mugoroba wo kuri uyu wa kane ku isaha yi saa 16h55 n ibwo uwari umukinnyi wa APR F.C Byiringiro Lague yerekeje ku mugabane w'i Burayi mu gihugu cya Sweden. Aganira n'urubuga rwa APR F.C Byiringiro yashimiye ubuyobozi  bw'iyi kipe bwamurwanyeho kugeza yerekeje mu ikipe ya Sandvikens IF. Yagize ati: "Murakoze nerekeje muri sweden nkaba ndibunyure muri Ethiopia nkazagera muri Sweden ejo saa kumi n'imwe za mu gitondo  (05h00AM)." "APR F.C ni ikipe yamfashije cyane kuva nayigeramo nungukiyemo inshuti, abavandimwe. Ni ibintu byinshi nungukiye muri iyi kipe kandi amahirwe mbonye nzayakoresha neza azamfasha kugera kure." Yakomeje avuga imihigo ajyanye muri iyi kipe, ati: "Ngiye hariya ariko gahunda mfite si ukugenda ngo ngaruke kandi na gahunda mfite hariya si ukugenda ngo ngu
PEACE CUP 2023: APR F.C YASEZEREYE IVOIRE OLYMPIQUE FC

PEACE CUP 2023: APR F.C YASEZEREYE IVOIRE OLYMPIQUE FC

News
Mugisha Gilbert ahanganye n'ab'inyuma ba Ivoile Olympique FC APR FC yasezereye Ivoile Olympique FC iyitsinze igitego 1-0 mu mukino wo kwishyura ari na cyo rukumbi cyabonetse mu mikino yombi yahuje aya makipe muri 1/8 cy'irangiza mu irushanwa ryo guhatanira igikombe cy'Amahoro (FERWAFA PEACE CUP 2023). Ni mu mukino wo kwishyura wa 1/8 cy'irangiza wakiniwe kuri Stade ya Bugesera kuri uyu wa gatatu tariki ya 08/03/2023. Bidatandukanye n'uko byagenze mu mukino ubanza, APR FC yihariye umukino wose, ndetse inshuro Ivoile Olympique FC yageze ku izamu ryayo zirabaze. Icyakora APR FC yagowe cyane no kwinjiza igitego mu mahirwe menshi yaremaga yatuma ihagurutsa abafana. Byagezweho ku munota wa 71 w'umukino, ubwo Mugisha Bonheur yakorerwaga ikosa, maze umusifuzi atanga coup franc yate...
APR F.C yatsindiye Rutsiro F.C i Bugesera

APR F.C yatsindiye Rutsiro F.C i Bugesera

News
APR F.C yatsinze Rutsiro F.C ibitego 6-1 ikomeza kwicara ku ntebe y’icyubahiro. Ni mu mukino w’umunsi wa 22 wa shampiyona wakinwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 04/03/2023, ukaba wabereye kuri Stade ya Bugesera mu Karere ka Bugesera. Umukino watangiye APR F.C igaragaza ko nta kosa na rimwe ishaka gukora ryatuma itakaza amanota. Ibi byatumaga iyi kipe y’ingabo z’Igihugu irusha cyane Rutsiro F.C mu buryo bw’imikinire. Ni nabyo byatanze umusaruro nyawo kuko byatumye APR F.C ibona ibitego 03 hakiri kare mu gice cya mbere, inakomerezaho igice cya kabiri nabwo ibasha kubonamo ibindi bitego 03 byanatumye iryohereza abafana batari bake bari baje kuyishyigikira. Nyuma yo gutsinda uyu mukino, APR F.C iri ku mwanya wa mbere aho ifite amanota 46. Chairman wa APR F.C, yakomeje ashimi
APR F.C  irakomereza kuri Rutsiro FC, uko imyitozo yanyuma yagenze

APR F.C  irakomereza kuri Rutsiro FC, uko imyitozo yanyuma yagenze

News
Ikipe y'ingabo z'igihugu ikomeje imyitozo yitegura umukino wa shampiyona ugomba kuyihuza n'ikipe ya Rutsiro kuri uyu wa gatandatu. Kuri uyu wa gatanu ikaba yakoze imyitozo ya Nyuma yitegura uyu mukino. Kuri ubu APR FC ikomeje  urugamba rwo gushakisha igikombe cya kane ki kurikiranya dore ko mu myaka itatu ishize yagiye yegukana iki gikombe cya shampiyona. APR F.C iri ku mwanya wa mbere irakira Rutsiro FC mu karere ka Bugesera ku isaha yi saa kenda n'igice (15h30)