APR FTC yegukanye ibikombe bibiri

APR FTC yegukanye ibikombe bibiri muri bitatu byahatanirwaga kuri COMMUNITY YOUTH FOOTBALL LEAGUE 2024.

Ni irushanwa ry’amakipe y’amarerero (Football Training Centers) ryateguwe hagamijwe kwishimira ibyagezweho mu iterambere ry’umupira w’amaguru, no gushishikariza abanyarwanda kuzagira amahitamo meza mu matora y’Umukuru w’igihugu n’ay’Abagize Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, bakazatora neza bagamije gusigasira ibyo u Rwanda rumaze kugeraho mu iterambere muri rusange.

Iryo rushanwa ryahuje amakipe y’abana mu byiciro bitatu, ari byo: abari munsi y’imyaka 16 (U-16), abari munsi y’imyaka 13 (U-13) n’abari munsi y’imyaka 10 (U-10).

Munyantwari Alphonse, Perezida wa FERWAFA ashyikiriza igikombe kapiteni wa APR FTC (U-13)

Ikipe ya APR FTC yakinnye yitwa INTARE yegukanye igikombe muri U-16 itsinze Bayern Munich FA ibitego 3-0 ku mukino wa nyuma, mu gihe kandi APR FTC yegukanye igikombe muri U-13 itsinze Ejo Hazaza FA igitego 1-0 ku mukino wa nyuma.

Irushanwa ryitabiriwe n’amarerero 36 muri rusange, arimo 20 yo mu Mujyi wa Kigali n’andi 16 yo hirya no hino mu gihugu ariko hanze y’umujyi wa Kigali.

Community Youth Football League 2024 yarangirijwe ku mugaragaro i Nyamirambo muri Kigali Pele Stadium ku itariki 18/05/2024, imikino nyirizina itangira ku itariki ya 25/05/2024 ikaba yasojwe ku itariki ya 1/6/2024.

Umuyobozi ushinzwe Siporo muri Minisiteri ya Siporo, Rwego ari kumwe na Perezida wa FERWAFA, Alphonse Munyantwari, Fred Rwagasana na Ashraf Kadubiri MUNYANEZA bashyikiriza ibihembo APR FTC
Muri U-13 batsinze Ejo Hazaza FA igitego 1-0
Muri U-16, INTARE yatsinze Ejo Hazaza FA ibitego 4-0 mu mikino ya 1/2 cy’irangiza
INTARE yegukanye igikombe itsinze Bayern Munich FA ibitego 3-0 ku mukino wa nyuma

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top