APR FC yegukanye igikombe cy’amahoro itsinze Rayon Sports ibitego 2-0, byatsinzwe na Sheikh Djibril Ouattara ku munota wa 5 ndetse na Mugisha Gilbert ku munota wa 30.
APR FC yarushije cyane Rayon Sports mu gice cya mbere, haba kwiharira umupira ndetse no kurema uburyo bwabyara ibitego.
Mu gice cya kabiri APR FC yakinnye yibanda cyane ku kugarira bitandukanye n’uburyo yimaga umupira Rayon Sports mu gice cya mbere.
Mu kurushaho kurinda ibyagezweho, Umutoza Darco Novic yakuyemo Sheikh Djibril Ouattara yinjiza Mamadou Sy, nyuma akuramo Mahamadou Lamine Bah yinjiza Niyibizi Ramadhan.
Ibyo byatumye APR FC ikomeza kuyobora umukino kugeza ubwo iminota isanzwe y’umukino yarangiraga bikiri ibitego 2-0 maze hongerwaho iminota 5.
Aha ni bwo Umutoza Darco Novic yongeraga gukora impinduka, akuramo Denis Omedi na Mugisha Gilbert yinjiza Ndayishimiye Dieudonne na Aliou Suane, bakomeza kugarira kugeza umukino urangiye.







