APR FC yanganyije na Gasogi United

Mugisha Gilbert ni we wishyure igitego

APR FC yanganyije na Gasogi United FC igitego 1-1, ikomeza guca agahigo ko kuba ari yo kipe itaratsindwa umukino n’umwe muri Shampiyona.

Ni mu mukino w’umunsi wa 28 wa Rwanda Premier League wakinwe kuri iki cyumweru tariki ya 28/04/2024, ukaba wabereye kuri Kigali Pele Stadium.

APR FC yinjiye muri uyu mukino ibizi neza ko yamaze kwegukana igikombe cya Shampiyona, ibintu byatumaga igitutu ku bakinnyi kiba gike.

Ibyo byatumye abakinnyi bakina nta gihunga, bagahererekanya neza umupira nk’ibisanzwe ndetse bakabirusha Gasogi United FC yarwanaga no gushaka gukuraho agahigo ko kuba APR FC itaratsindwa umukino n’umwe.

Icyakora igice cya mbere si byinshi abanyezamu bakoze ku mpande zombi usibye uburyo bumwe na bumwe bwagiye buboneka ariko ntibubyare umusaruro, maze kurangira bikiri 0-0.

Mu gice cya kabiri Gasogi United FC yaje ikina nk’itagira icyo ihomba, ifungura umukino ishaka igitego biranayihira irakobona ku munota wa 61.

Icyakora ibyo byabaye nko gukoza agati mu ntozi, APR FC ihita ishyira Gasogi United ku nkeke iyisatira umusubirizo, ibintu byatumye iyi kipe y’ingabo ihita yishyura igitego ubwo Mugisha Gilbert yagitsindaga ku munota wa 75.

Ibi byatumye umukino wongera gukinanwa umutuzo, amakipe yombi akajya yibana umugono ngo barebe ko haboneka igitego cya kabiri ariko biranga kugeza ubwo Umusifuzi yahuhaga mu ifirimbi arangiza umukino bikiri igitego 1-1.

APR FC yamaze kwegukana igikombe cya Shampiyona aho irusha Rayon Sports FC amanota 12 mu gihe habura imikino ibiri gusa ngo Rwanda Premier League 2023-2024 irangire.

Abakinnyi mu gihe cyo kwishyushya mbere y’umukino
Mu kwinjira mu kibuga Gasogi United FC yakoze imirongo ikomera amashyi APR FC
Ni icyubahiro kigombwa ikipe yegukanye igikombe shampiyona itararangira
Fair Play ni ihame kandi ryubahirizwa
Mbere y’umukino hafashwe umunota wo kwibuka, kuzirikana no kunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994
Kwitonda Alain ‘Bacca’ yakomeje kugora Gasogi United nk’uko yabigenjereje andi makipe yayibanjirije
Ruboneka Bosco wari uyoboye bagenzi be nka kapiteni muri uyu mukino
Mugisha Gilbert na bagenzi be bishimira igitego cyo kwishyura
APR FC yahamije ukudatsindwa mu mukino uwo ari wo wose muri shampiyona

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top