APR FC yanganyije na AS Kigali mu mukino w’ikirarane

Mu mukino utari woroshye, APR FC yanganyije na AS Kigali ibitego 2-2 bituma Ikipe y’Ingabo isabwa byibuze irindi nota rimwe mu mikino ine isigaye kugira ngo yegukane igikombe cya Shampiyona.

Ni umukino w’ikirarane cy’umunsi wa 26 wa shampiyona wagombaga kuba warakinwe ku itariki ya 5/04/2024 ariko ukaza gusubikwa kubera ibyago ubwo uwari Umutoza ushinzwe kongerera ingufu abakinnyi ba APR FC, Dr Adel-Zrane yitabaga Imana. Mere y’uko umukino utangira habanje gufatwa umunota wo kwibuka uwari umutoza Dr Adel Zrane wari ushinzwe kongerera imbaraga abakinnyi

Col Richard Karasira Umuyobozi wa APR FC yibuka umutoza Dr Adel Zrane witabye Imana

Uyu mukino rero wakinwe kuri uyu wa mbere tariki ya 15/04/2024, aho amakipe yombi yari yakaniranye, dore ko AS Kigali yashakaga gutsinda ngo yigire imbere ku rutonde mu gihe APR FC yo yari ikeneye amanita atatungo ihite yegukana igikombe cya shampiyona.

Ibyo byatumye umukino utangirana ingufu ku mpande zombi, aho byanatumye AS Kigali ihita ibona igitego hakuru kare ku munota wa 12 gitsinzwe na Ishimwe Fiston.

Icyakora abakinnyi ba APR FC bahise basubiza bihuse aho bari babaye nk’intare ikozwe mu jisho, maze Kwitonda Alain ‘Bacca’ ahita yishyura icyo gitego ku munota wa 14.

Obyo byatanze umutuzo mu kibuga amakipe akomeza gukina acungacungana ariko APR FC ikarusha cyane AS Kigali guhererekanya umupira no kuryohereza abafana, ari na ko buri ruhande rugerageza gushaka igitego cya kabiri ariko biba iby’ubusa, igice cya mbere kirangira ari igitego 1-1.

Igice cya kabiri na cyo cyatangiranye imbaraga ku mpande zombi, ariko kimwe no mu gice cya mbere, APR FC yihariraga umupira, ibintu byanayihiriye maze ibona igitego cya kabiri ku munota wa 61 gitsinzwe na Victor Mbaoma ku mupura yari ahawe na Ruboneka Jean Bosco wari wacenze n’umunyezamu.

AS Kigali yakomeje gukina isatira cyane ngo yishyure ariko APR FC ikomeza kwihagararaho ari na ko ishaka igitego cya gatatu ariko ikanaryohereza abafana ibereka umukino usukuye.

Icyakora ubwo umukino wasatiraga umusozo AS Kigali yaje guhirwa n’amahirwe yari ibonye ari aya nyuma, maze Benedata Janvier ahita ayitsindira igitego cya kabiri, amakipe yombi aba anganyije ibitego 2-2 ari na ko umukino waje kurangira.

Kunganya bitumye ikipe y’Ingabo isabwa byibuze irindi nota rimwe mu mikino ine isigaye kugira ngo yegukane igikombe cya Shampiyona kuko igize amanota 60, irusha Rayon Sports amanota 12.

Mu mukino utaha, APR FC izakina na Kiyovu Sports ku wa Gatandatu tariki ya 20/04/2024 kuri Kigali PELE Stadium.

Kwitonda Allain Baka nyuma yo kugombora igitego
Pitchou na Ruboneka bafasha Mbaoma kwishimira igitego
Victor Mbaoma yatsinze igitego cya kabiri kikaba icya 14 cye muri shampiyona

Ubwo hafatwaga umunota wo kwibuka Dr Adel Zrane wari Umutoza muri APR FC

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top