Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu Tariki ya 17 Mutarama, ikipe y’ingabo z’igihugu yasoje imyitozo ya nyuma mbere yo gucakirana na Etincelles FC yo mu karere ka Rubavu mu mukino w’umunsi wa 17 shampiyona uzakinirwa kuri Stade Umuganda kuri uyu wa Gatandatu Tariki ya 18 Mutarama 2020.
Iyi myitozo y’isaha imwe n’igice yatangiye saa cyenda nigice z’igicamunsi yari iteganyijwe gukorwa mu gitondo, gusa yaje guhindurirwa amasaha kubera indi mirimo yakorerwaga kuri Stade Umuganda.
Abakinnyi 22 uko baje i Rubavu nibo bitabiriye iyi myitozo yayobowe n’umutoza mukuru Mohammed Adil Erradi, ikaba yibanze ku gutera amashoti mu izamu ndetse no guhanahana umupira mu kibuga hagati byoroheje hirindwa umunaniro cyangwa imvune yabuza bamwe mu bayikoze kutitabira uyu mukino.
Nyuma y’imyitozo umutoza mukuru Mohammed Adil Erradi, akaba yatangaje ko APR FC ije gutsinda ndetse no kwereka abafana umukino ubereye ijisho kuko intego ari ukuguma ku mwanya wa mbere.
Ati: ”Ni imyitozo ya nyuma mbere y’uko dukina na Etincelles , intego yacu ni ugutsinda buri mukino nk’uko mpora mbivuga,ariko kugira ngo utsinde ni uko ugomba kuba wakinnye bivuze ngo turaharanira gukina neza, gutsinda ndetse no kuguma ku ntebe y’icyubahiro. ”
Abajijwe niba umukino wo ku munsi wa gatatu wa shamîyona APR FC yatsinzemo Etincelles ibitego 3-0 waba hari igisobanuro ufite ugereranyije n’uwo ku munsi w’ejo, Adil akaba yatangaje ko hahindutse byinshi ku buryo nta gisobanuro waba ukivuze, anoberaho no gutangaza ko abakinnyi bari mu mvune batazahindura byinshi ku isura y’umukino kuko abahari nabo bashoboye.
Ati: ”Umukino warangiye si umukino wacu, umukino wacu ni uwo tuzakina ejo, kandi nyuma yo kubatsinda habayemo impinduka nyinshi, ikipe yahinduye umutoza, byumvikana ko yanahinduye uburyo bwimikinire yabo niyo mpamvu twiteze ko hari byinshi bizahinduka ugereranyije n’umukino twakinnye mbere. ”
”Hari abakinnyi badahari nka Sefu na Mugunga bakiri mu gihe cyo kwitabwaho na muganga, gusa kuri APR FC umukinnyi wese ni ingenzi kandi yakora ikinyuranyo ari yo mpamvu ejo tuzakoresha abahari kandi twiteze ko bazitwara neza. ”
Asobanura ibanga APR FC yakoresheje kugira ngo ngo igere ku munsi wa 17 iri mwanya wa mbere itaratakaza umukino n’umwe, Adil akaba yatangaje ko ikipe y’ingabo z’igihugu ibikesha umuryango mugari wayo usenyera umugozi umwe ndetse unahuriye ku intego yo gutsinda.
Yagize ati: ”Mbere na mbere nabanza ngashimira umuryango mugari wa APR FC abayobozi bqkuru, abafana, abakinnyi, abagize itsinda ry’abatoza ndetse n’abandi bagikomeza kugira uruhare mu ntsinzi y’ikipe.”
”Ibanga nta rindi ni ugushyira hamwe kandi tugakora cyane, dusenyera umugozi umwe, tuvuga ururimi rumwe kandi dufite intego imwe yo gutsinda ituma buri umwe yuzuza inshingano ashinzwe kandi akagerageza kubaha ikipe akorera.”
APR FC ikaba yarahagurukanye abakinnyi 22 batarimo Niyonzima Olivier Sefu, Mugunga Yves ndetse na Nkomezi Alex bafite imvune mu ivi, ndetse na Ntwali Fiacle wari ufite imvune mu kiganza akaba waje kuagaruka mu myitozo yo kuwa Kane. Uretse aba kandi Byiringiro Rague usanzwe ukina afasha ba rutahizamu akaba yarujuje amakarita atatu y’umuhondo mu mukino w’umunsi wa 17 wa shampiyona APR FC yatsinzemo Bugesera FC ibitego 2-1 byatumye atajyana n’abandi i Rubavu.
APR FC itaratsindwa umukino n’umwe ikaba iyoboye urutonde rw’agateganyo rwa shampiyona n’amanota 41, ikurikiwe na Rayon Sports ifite 35, Police FC na 34 ku mwanya wa gatatu mu gihe Etincelles FC yo iri ku mwanya wa cyenda n’amanota 21.