
Imihigo abakinnyi ba APR F.C bahigiye imbere y’Umugaba Mukuru w’ingabo z’u Rwanda bayihiguye, baha ibyishimo Abakunzi b’iyi Ekipe.
Ni mu mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro wabaye kuri iki cyumweru tariki ya 04/05/2025, APR F.C ikaba yawutsinzemo Rayon Sports ibitego 2-0.
Mbere y’uyu mukino Abakinnyi ba APR F.C bari bahigiye gutsinda bagaha ibyishimo Abakunzi n’Abafana b’iyi Ekipe y’Ingabo, none babikoze, Ubuyobozi bwa APR F.C bukaba bubibashimira.

Ubuyobozi bwa APR F.C kandi burashimira Abakunzi n’Abafana batahwemye gushyigikira Ekipe yabo kuva umukino utangiye kugeza urangiye, bikaba byongereye intege Abakinnyi bakabasha kwitwara neza.
APR F.C yegukanye iki gikombe cy’Amahoro, kikaba kibaye icya kabiri iyi Ekipe yegukanye muri uyu mwaka, dore ko yanegukanye Igikombe cyo kwizihiza Umunsi w’Intwari.

Iyi kipe kandi ikomeje urugamba rwo guhatanira igikombe cya Shampiyona isigaje imikino itanu ngo irangire.










