Bidasubirwaho APR FC yegukanye igikombe cya shampiyona

APR FC yatsinze Muhazi United FC igitego 1-0, maze Rayon Sports FC inanirwa kwikura imbere ya Vision FC banganya 0-0, ikipe y’ingabo ihita yegukana ityo igikombe cya Rwanda Premier League 2024-2025.

Mo mu mikino y’umunsi wa 29 yakinwe kuri uyu wa gatandatu tariki ya 24/05/2025, aho APR FC yari yakiriwe na Muhazi United kuri Stade ya Ngoma n’aho Rayon Sports ikaba yari yakiriye Vision FC kuri Kigali Pele Stadium.

Iyi mikino yatangiye APR FC iri ku mwanya wa mbere, ikarusha Rayon Sports amanota abiri, irangira ikipe y’ingabo ishimangiye ko ari yo Nyirigikombe aho yahise igira amanota 64 ikarusha amanota 4 Rayon Sports zari zimaze igihe zigihatanira.

Ni igikombe cya gatatu muri uyu mwaka kikaba icya 23 cya shampiyona
Abakunzi ba APR FC n’abayobozi bafashe umunota wo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Abakunzi ba APR FC baru baje kuyishyigikira ku bwinshi

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top