Bambariye urugamba: imyitozo ya nyuma ya APR FC irivugira

Abakinnyi ba APR FC bambariye urugamba nk’uko byagaragaye mu myitozo bakoze kuri uyu wa kabiri mbere yo guhura na Police FC.

Ni imyitozo yakozwe n’abakinnyi bose ba APR FC, bakaba biteguye guhatana kandi bikabahesha intsinzi mu mukino wo kwishyura wa 1/2 mu irushanwa ryo guhatanira igikombe cy’amahoro.

Ni umukino ikipe y’ingabo igomba kwakiramo iya Police, ukazabera kuri Stade Amahoro kuri uyu wa gatatu tariki ya 30/04/2025 saa kumi (4:00pm).

Umukino ubanza amakipe yombi yari yanganyije igitego 1-1, APR FC ikaba ari yo yakibonye mbere maze Police FC icyishyira mu minota ya nyuma y’umukino.

Abakinnyi biteguye gukora ibyo bategerejweho n’abakinzi n’abafana ba APR FC
Icyo bakeneye ku bakunzi ba APR FC ni ukuza kubashyigikira ari benshi gusa
Mahamadou Lamine Bah ameze neza kandi yiteguye gukora ibyo ashoboye byose tugatahana intsinzi
Arsene Tuyisenge na we aratyaye
Thadeo Lwanga na Ramadhan Niyibizi
Aliou Souane mu bwugarizo azaba ahagaze neza
Abazamu bateguwe neza na Mugabo Alexis, bityo izamu rizaba ririnzwe neza
Dushimimana Olivier ‘Muzungu’ na we imvune ye irimo irakira neza

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top