Igitego 1-0 ni ko umukino wahuje APR FC na Gorilla FC warangiye, ikipe y’ingabo yegukana amanota atatu ihita yisubiza umwanya wa mbere ku rutonde rwa Rwanda Premier League.
Ni ku mukino w’umunsi wa 28 wa shampiyona wakiniwe kuri Kigali Pele Stadium kuri uyu wa gatandatu tariki ya 17/05/2025.
APR FC yatangiye umukino ihererekanya umupira mu buryo bunogeye ijisho, ikarusha cyane Gorilla FC mu buryo bugaragara n’ubwo amahirwe yo kunyeganyeza inshundura yakomeje kuba make igice cya mbere kirinda kirangira.
Igice cya kabiri na cyo cyakomeje mu buryo busa n’ubw’icya mbere kugeza ubwo Ruboneka yahinduraga umupira imbere y’izamu, usanga aho Niyigena Clement yari awutegerereje awuhindukije ngo ujye mu buryo bwiza yawutsindamo, myugariro wa Gorilla FC awugaruza akaboko Umusifizi Celestin yerekana penaliti.
Iyo penaliti yinjijwe neza na Sheikh Djibril Ouattara kiba igitego ari na cyo rukumbi cyakoze ikinyuranyo hagati y’amakipe yombi.
Mu mpinduka zakozwe ku bakinnyi, Umutoza Ndoli Mugisha yakuyemo Mahamadou Lamina Bah yinjiza Niyibizi Ramadhan, nyuma akuramo Nshimirimana Ismaël Pitchou wari wavunitse, aviramo rimwe na Sheikh Djibril Ouattara na Denis Omedi hinjira Mugiraneza Frodouard, Hakim Kiwanuka na Mamadou Sy.
Ubwo iminota isanzwe y’umukino yari irangiye, Umutoza Ndoli Mugisha yakuyemo Mugisha Gilbert yinjiza Kwitonda Alain Bacca ikipe y’ingabo ikomeza kuyobora iminota itanu y’inyongera irangira ari igitego 1-0.
APR FC yahise ifata umwanya wa mbere n’amanota 61 mu gihe umukino wahuje Rayon Sports na Bugesera FC wo utarangiye bitewe n’imvuru z’abafana batishimiye igitego cya kabiri ikipe ya Rayon Sports yari itsinzwe.



