Ku bwumvikane bw’impande zombi, APR FC yatandukanye n’Umutoza mukuru Darco Novic ndetse na Dragan Salac, Culum Dragan na Marmouche Mehdi bari bamwungirije.
Itangazo ryashyizweho Umukono na Brig.Gen Deo Rusanganwa, Chairman wa APR FC rivuga ko abo batoza bahisemo kumvikana n’iyi kipe y’ingabo basesa amasezerano ku mpamvu zabo bwite.
Ubuyobozi bwa APR FC bwabashimiye Ubunyamwuga, Umurava n’ishyaka byabaranze mu gihe bamaze mu nshingano nk’abatoza b’iyi kipe y’ingabo, ari na byo byayifashije cyane kwegukana igikombe cy’amahoro ndetse n’icy’Ubutwari.
Aba batoza bageze muri APR FC muri Kamena 2024.


