Mu birori bitakozwe n’undi wese, APR FC yashyikirijwe igikombe cya shampiyona nyuma yo gutsinda Musanze FC ibitego 3-1 mu mukino usoza Rwanda Premier League 2024-2025.
Ni ibirori byakorewe muri Stade Amahoro kuri uyu gatatu tariki ya 28/05/2025, aho APR FC yashyikirijwe igikombe cyayo cya 23 cya shampiyona yegukanye ubwo yatsindaga Muhazi FC igitego 1-0 maze Rayon Sports FC ikananirwa kwikura imbere ya Vision FC.
Igikombe APR FC yashyikirijwe kibaye icya gatatu yegukanye muri uyu mwaka w’imikino, aho yahereye ku gikombe cyo kwizihiza umunsi w’intwari (Heroes Cup), ikurikizaho icy’amahoro (Peace Cup) yikuza icya shampiyona (Rwanda Premier League).
















