APR FC yatsinze Muhazi United FC igitego 1-0, maze Rayon Sports FC inanirwa kwikura imbere ya Vision FC banganya 0-0, ikipe y’ingabo ihita yegukana ityo igikombe cya Rwanda Premier League 2024-2025.
Mo mu mikino y’umunsi wa 29 yakinwe kuri uyu wa gatandatu tariki ya 24/05/2025, aho APR FC yari yakiriwe na Muhazi United kuri Stade ya Ngoma n’aho Rayon Sports ikaba yari yakiriye Vision FC kuri Kigali Pele Stadium.
Iyi mikino yatangiye APR FC iri ku mwanya wa mbere, ikarusha Rayon Sports amanota abiri, irangira ikipe y’ingabo ishimangiye ko ari yo Nyirigikombe aho yahise igira amanota 64 ikarusha amanota 4 Rayon Sports zari zimaze igihe zigihatanira.




