Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abakobwa batarengeje imyaka 20 yiganjemo abakinnyi ba APR WFC yasezereye Zimbabwe mu ijonjora ryo guhatanira itike yo kujya mu mikino ya nyuma y’igikombe cy’Isi.
Abari b’u Rwanda babigezeho nyuma yo kunganya na Zimbabwe 0-0 mu mukino wo kwishyura mu gihe umukino ubanza bari bayitsinze ibitego 2-1.
N’ubwo ari Zimbabwe yari yakiriye umukino wo kwishyura, wabereye kuri Kigali Pele Stadium kuri uyu wa gatatu tariki ya 14/05/2025.
Ni umukino Abanyarwandakazi batangiye neza, barusha Zimbabwe bigaragara ndetse bakanahusha uburyo butandukanye bwashoboraha kubyara ibitego.
Kuba bari bazi neza ko bazigamye igitego 1 kabone n’ubwo barimo bakinira hanze, byatumye batirara ahubwo bugarira neza, dore ko kwinjizwa igitego ntibakishyure byashoboraga gutuma basezererwa ku gitego binjirijwe iwabo (away goal).
Nyuma yo gusezerera Zimbabwe, u Rwanda ruzahita rukina na Nigeria mu ijonjora rikurikiyeho, imikino yombi ikazaba muri Nzeri uyu mwaka.
Tubibutse ko abo bakinnyi 7 ari bamwe mu bo APR WFC yatangiye gutegura mu 2022, ubwo Ubuyobozi bukuru bw’Ingabo bwafataga icyemezo cyo kugarura APR WFC yari imaze imyaka 10 isheshwe.
Icyo gihe hifashishijwe Umutoza Nyakwigendera Anne Mbonimpa atoranya abana mu irushanwa rihuza amashuri mu cyiciro cy’abatarengeje imyaka 13 (U-13), arabatoza maze bakina FERWAFA YOUTH LEAGUE U-17 begukana umwanya wa 3.
APR WFC yahise yandikishwa muri Shampiyona y’icyiciro cya kabiri y’abari n’abategarugori mu mwaka w’imikino wa 2022-2023 na bwo begukana umwanya wa 3 iwutsindiyeho Nasho WFC nyuma yo gusezererwa n’Indahangarwa WFC yahise izamukana na Rayon Sports WFC.
Mu mwaka wakurikiyeho (2023-2024) APR WFC yahise yegukana igikombe cya shampiyona y’icyiciro cya kabiri y’abari n’abategarugori idatsinzwe umukino n’umwe, ihita izamuka mu cyiciro cya mbere muri uyu mwaka w’imikino wa 2024-2025 ari na bwo batoranyijwe bubakirwaho ikipe y’igihugu yasezereye Zimbabwe.






