Abakinnyi 7 ba APR WFC muri 11 babanje mu kibuga ubwo u Rwanda rwatsindaga Zimbabwe ibitego 2-1 mu mukino ubanza mu ijonjora ryo guhatanira itike yo kujya mu mikino ya nyuma yo guhatanira igikombe cya Afurika mu batarengeje imyaka 20.
Maombi Joanna (18) GK
Ihirwe Regine (3)
Uwase Bonnette (16)
Ndayizeye Chance (6) C
Mutoni Jeannette (17)
Uwase Fatinah (14)
Gisubizo Claudette (19)
Igitego cya mbere cyaturutse kuri Mutoni Jeannette wateye umutwe ukora ku mukinnyi mugenzi maze ujya mu rushundura,
Igitego cya kabiri cyatsinzwe na Gisubizo Claudette.
Umukino wo kwishyura uteganyijwe kuba kuwa gatatu tariki ya 14/05/2025 saa cyenda (3:00pm) kuri Kigali Pele Stadium.
