APR FC yatsinze Amagaju FC ibitego 3-1, iyihimuraho nyuma y’aho mu mukino ubanza iyi kipe yo mu Majyepfo yari yabujije iy’ibgabo guhera ibyishimo abakunzi bayo i Huye.
Ni mu mukino w’umunsi wa 27 wakinwe kuri uyu wa gatandatu tariki ya 10/05/2025 saa kumi n’ebyiri kuri Kigali Pele Stadium.
Uburyo APR FC yatangiye neza byatangaga icyizere cyo gutsinda umukino n’ubwo bamwe bakekaga ko hashibora kubaho gutungurana nk’uko byagenze mu mukino ubanza.
Icyakora icyo cyizere cyaje gushimangirwa na Sheikh Djibril Ouattara winjije igitego cya mbere ku munota wa 12.
APR FC yakomeje gukina yiharira umupira, Amagaju FC yo agahora arekereje ngo ikipe y’ingabo niwutakaza gato ihite isatira itunguranye, ibintu byatahuwe hakiri kare.
Umukino wakomeje utyo igice cya mbere kirinda kirangira bikiri igitego 1-0.
Mu gice cya kabiri nta kudohoka kwabayemo, ndetse ku munota wa 62 Denis Omedi yahise ashimangira ko APR FC ishaka atatu bubi na bwiza, yinjiza igitego cya kabiri.
Mu buryo bwo gukomeza gushimangira intsinzi, ku munota wa 71, Umutoza Darco Novic yakuyemo Denis Omedi yinjiza Mamadou Sy.
Icyakora ku munota wa 84 Amagaju FC yongeye gukora intare mu jisho, yinjiza igitego binatuma bamwe bongera guhagarika imitima bibwira ko ashobora kongera gukubagana.
Icyakora iminota isanzwe y’umukino yaje kurangira bikiri ibitego 2-1, umusifizi yongeraho iminota 4.
Ubwo hari hashize ibiri muri iyo y’inyongera, Mugiraneza Frodouard wari winjiye mu kibuga asimbuye yaje kuraza neza abakunzi ba APR FC, atsinda igitego cya 3, ndetse umukino uzakurangira utyo ari ibitego 3-1.
APR FC yahise yisubiza by’agateganyo umwanya wa mbere ku rutonde rwa Rwanda Premier League, aho ifite amanota 58 ikarusha amanota 2 Rayon Sports itegereje gukina umukino wayo kuri iki cyumweru tariki ya 11/05/2025.





