
Ikipe y’ingabo z’igihugu kuri uyu wa Kabiri yakomeje imyitozo yitegura umukino wo kwishyura mu gikombe cy’amahoro uzayihuza na Police FC.
Mu gukomeza kurushaho kwitegura uyu mukino, Chairman wa APR FC Brig Gen Deo Rusanganwa yasuye iyi kipe mu rwego rwo kongerera ikizere abagize iyi kipe, cyo kwitwara neza.
Ubwo yabaganirizaga yongeye kubibutsa ko umupira w’amaguru udakinwa n’umuntu umwe, ko ubufatanye nk’ikipe ari bwo butanga intsinzi, cyane ko ari byo abakunzi b’iyi kipe baba bategereje.
Yagize ati: “Umukino mufite ku munsi w’ejo si impano zigaragariramo gusa, ni umukino usaba ubushake bwanyu, imyitwarire myiza mu kibuga n’ubumwe hagati y’abakinnyi.”
“Ni mwe muba muri mu kibuga, mukinire hamwe, mukinane mugamije gutanga ibyishimo ku bakunzi banyu, kandi baba babizeyeho ibyo byishimo.”

Yakomeje abibutsa ko mu mupira ari bibi kuba nyamwigendaho, ati “Ndashaka kubabwira ko Umupira w’amaguru si umukino ukinwa n’umuntu ku giti cye oya, ni umukino usaba ubufatanye nk’ikipe mu kibuga, mwese mugasenyera umugozi umwe kuva ku munota wa mbere kugeza ku wa nyuma, iyo bigenze gutyo umusaruro ntakabuza uraboneka.”
“Ndabwira buri mukinnyi mushyigikirane, muvugane hagati yanyu, mu kibuga mutange byose mufite, ntihazagire uwo umukino ugora kandi ari kumwe na bagenzi be mu kibuga. Ikintu cy’ingenzi ni uko muzakora ibishoboka byose mukitwara neza ibyishimo bigataha iwacu kuko ni byo abakunzi banyu babashakaho kandi barabizera.”
Yasoje agira ati “Ndabifuriza intsinzi k’umukino w’ejo.”
APR FC irakira Police FC mu mukino wo kwishyura wa 1/2 cy’irangiza mu irushanwa ryo guhatanira igikombe cy’Amahoro, aho umukino wabanje aya makipe yombi yanganyije igitego kimwe kuri kimwe.





