Abakinnyi ba APR FC bambariye urugamba nk’uko byagaragaye mu myitozo bakoze kuri uyu wa kabiri mbere yo guhura na Police FC.
Ni imyitozo yakozwe n’abakinnyi bose ba APR FC, bakaba biteguye guhatana kandi bikabahesha intsinzi mu mukino wo kwishyura wa 1/2 mu irushanwa ryo guhatanira igikombe cy’amahoro.
Ni umukino ikipe y’ingabo igomba kwakiramo iya Police, ukazabera kuri Stade Amahoro kuri uyu wa gatatu tariki ya 30/04/2025 saa kumi (4:00pm).
Umukino ubanza amakipe yombi yari yanganyije igitego 1-1, APR FC ikaba ari yo yakibonye mbere maze Police FC icyishyira mu minota ya nyuma y’umukino.







