
UMUYOBOZI WA APR F.C YASHIMIYE ABAKUNZI BAYO
Nyuma y’urugwiro bakiranye abakinnyi ubwo bari batangiye imyitozo ku mugaragaro bitegura umwaka utaha w’imikino, rwatumye Umuyobozi wa APR F.C, Lt.Col Richard KARASIRA afata umwanya arabashimira.
Ni nyuma y’uburyo bari baje ari benshi ubwo APR F.C yatangiraga imyitozo ku mugaragaro kuri Kigali Pele Stadium kuwa gatanu tariki ya 21 Nyakanga 2023, aho by’umwihariko yitabiriwe n’abakinnyi batandatu bashya mu munani iyi kipe yaguze.
Byari ibyishimo ku bakunzi b’iyi kipe y’ingabo z’u Rwanda, bari bakumbuye ikipe yabo, banafite amatsiko yo kureba abakinnyi bashya iyi kipe yongeyemo.
Umuyobozi wa APR F.C yagize ati “Ubuyobozi bwa APR F.C turashimira abakunzi bayo n’abafana bose muri rusange baje gushyigikira abakinnyi mu myitozo yabereye kuri Pele Stadium. Morali yanyu ni yo izabate...