E-mail: administration@aprfc.rw

News

Intwari Fan Club Zone Huye bibutse Kinyata banatora ubuyobozi bushya bw’iyi Fan Club

Intwari Fan Club Zone Huye bibutse Kinyata banatora ubuyobozi bushya bw’iyi Fan Club

News
Ni amatora yabereye mu karere ka Huye ku Itaba, inama yari iyobowe n'umuyobozi wungirije Bigenimana John, mu gihe umushyitsi mukuru yari Maitre Bonaventure Habimana umuyobozi uhagarariye abafana b’ikipe ya APR FC mu Ntara y’Amagepfo. Ni igikorwa cyabanjirijwe no kwibuka nyakwigendera Nkusi Jean Baptiste wari uzwi ku izina rya Kinyata ari umuyobozi w'iyi Fan Club, nyuma hakurikiraho igikorwa cyo gutora umuyobozi mushya detse no kuzuza imyanya ya komite y'Intwari Fan Club. Imyanya yatorewe n’abatsinze ayo matora kuri iyo myanya: Perezida: Bigenimana John Visi Perezida: Ntaganira Christophe Umwanditsi: Hagenimana Théophile Umubitsi: Valens Nyandwi Ubukangurambaga: Mbatezimana Joseph Mugemena Egide Discipline:  Kayutana Venuste na J. Damascene Nsengiyumva Media: Brakagira V
Amafoto: Abakinnyi ba APR FC bahamagawe mu Mavubi bakoranye imyitozo n’abandi

Amafoto: Abakinnyi ba APR FC bahamagawe mu Mavubi bakoranye imyitozo n’abandi

News
Kuri uyu wa Kane nibwo ikipe y'igihugu Amavubi yatangiraga imyitozo yitegura imikino ibiri izayihuza n'ikipe y'igihugu ya Uganda mu rwego rwo gushaka itike y’igikombe cy’isi kizabera muri Qatar 2022, abakinnyi b'ikipe y'ingabo z'igihugu nabo bakaba bakoranye imyitozo n'abandi. Abakinnyi bane b'ikipe y'ingabo z'igihugu umutoza w'ikipe y'igihugu Amavubi Mashami Vicent yahamagaye niko bose bakoranye n'abandi kuri uyu wa Kane ubwo batangiraga imyitozo ntawe ubuzemo. Abakinnyi ba APR FC bahamagawe harimo Ombolenga Fitina, Mugunga Yves, Manishimwe Djabel na Tuyisenge Jacques usanzwe ari na kapiteni w'ikipe ya APR  FC
Abahamagawe mu Mavubi ba APR FC bitabiriye ubutumire

Abahamagawe mu Mavubi ba APR FC bitabiriye ubutumire

News
Mu gihe ikipe y'igihugu Amavubi yitegura gukina n'ikipe y'igihugu ya Uganda mu mikino yo gushakisha itike y'imikino y'igikombe cy'isi, umutoza yahamagaye abakinnyi batandukanye harimo n'abakinnyi ba APR FC. Nyuma yo gushyira ahagaragara urutonde rw'abakinnyi bose bahamagawe, aba APR FC bahamagawe bakaba bahise bitabira ubutumire kugira ngo batangire bitegure uwo mukino. Abakinnyi ba APR FC bahamagawe harimo myugariro Omborenga Fitina, Manishimwe Djabel, kapiteni wa APR FC Jacques Tuyisenge ndetse na rutahizamu Mugunda Yves. Abakinnyi basigaye batahamagawe mu ikipe y'igihugu bakaba bakomeje imyitozo aho kuri uyu wa Kane bari bukore kabiri nk'ibisanzwe
Lt Gen Mubarakh Muganga yasuye ikipe ya APR FC agira ubutumwa ayigenera

Lt Gen Mubarakh Muganga yasuye ikipe ya APR FC agira ubutumwa ayigenera

News
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri umuyobozi wa APR FC Lt Gen Mubarakh Muganga yasuye iyi kipe aboneraho no gusura ibikorwa bitandukanye byubatswe ku mpande z'ikibuga  iyi kipe isanzwe ikoreraho imyitozo, ibyo bikorwa ni ibifasha kongerera imbaraga abakinnyi, akaba yanakurikiranye imyitozo y'iyi kipe dore ko irimo kwitegura imikino ya CAF Champions League. Umuyobozi w'ikipe y'ingabo z'igihugu FC Lt Gen Mubarakh Muganga, yanaboneyeho gushimira abakinnyi uburyo bitwaye mu cyiciro cya mbere cy'amajonjora y'imikino ya CAF Champions League ubwo batsindaga ikipe ya Mogadishu City Club yo muri Somalia ndetse bakaza no kuyisezerera. Yagize ati" Ndabashimira uburyo mwitwaye mukuramo iriya kipe nyamara ibarizwamo abakinnyi mpuzamahanga barenga barindwi byari ibyishimo, n'ubw
Inzozi zanjye za mbere nazigezeho ubwo nambaraga umwambaro wa APR FC: Mugisha Bonheur

Inzozi zanjye za mbere nazigezeho ubwo nambaraga umwambaro wa APR FC: Mugisha Bonheur

News
Umukinnyi wo hagati w'ikipe y'ingabo z'igihugu Muhisha Bonheur, yasobanuye uburyo yakiriye gukina bwa mbere CAF Champions League, aho avuze ko ari ibintu byamushimije cyane ko ngo ari ubwa mbere. Ni mukiganiro uyu mukinnyi yagiranya n'urubuga rwa APR FC, asobanura byinshi birimo no kwisanga yambaye umwambaro w'iyi kipe avuga ko arizo zari inzozi ze kuva yatangira gukina umupira w'amaguru. Yagize ati" Gukina bwa mbere imikino ya CAF Champions League ni ibintu byanshimishije cyane, kuko byari ubwa mbere mu mateka yanjye noneho tunitwara neza muri make byari ibyishimo kuri jye" " Kuva ngitangira gukina umupira w'amaguru, numvaga nifuza kuzambara umwambaro wa APR FC kuko ni ikipe buri mukinnyi aba yifuza kujyamo, rero navuga ko inzozi zanjye za mbere nazigezeho ubu ndishimye meze neza...
Ruboneka Bosco yatangiye imyitozo nyuma y’ibyumweru bitatu ari hanze y’ikibuga

Ruboneka Bosco yatangiye imyitozo nyuma y’ibyumweru bitatu ari hanze y’ikibuga

News
Umukinnyi wo hagati mu ikipe y'ingabo z'igihugu Ruboneka Bosco yatagiye imyitozo nyuma y'ibyumweru bitatu atagaragara mu kibuga kubera imvune yagiriye mu mukino wa gicuti wahuzaga ikipe ya APR FC na AS Maniema Union. Nyuma yo kugirira imvune muri uwo mukino Ruboneka yacishijwe mu cyuma basanga yaragize ikibazo mu kagombambari ahabwa ibyumweru bitatu byanatumye ataragaragara mu mikino ibiri ikipe ya APR FC yakinnye  na Mogadishu City Club yo muri Somalia. Ruboneka Bosco ubu akaba yatangiranye nabandi imyitozo bitegura umukino wa CAF Champions League ugomba kuba tariki 16 Ukwakira iyi kipe igomba gucakirana na Étoile Sportive du Sahel yo muri Tunisia.
Amafoto yaranze imyitozo yo kuri iki Cyumweru

Amafoto yaranze imyitozo yo kuri iki Cyumweru

News
ikipe y’ingabo z’igihugu ikomeje imyitozo yitegura umukino wa Caf Champions League  izahuramo n'ikipe ya Etoile du sahel mu kwezi gutaha tariki 16 Ukwakira kuri stade ya Kigali i Nyamirambo Nyuma y’umukino wahuje APR FC na MCC yo muri somalia, abakinnyi n'abatoza bahawe ikiruhuko ki iminsi itanu aho abo bose bagarutse mu myitozo kuri uyu wa Gatandatu bagahita banatangira imyitozo irimo gukorwa kabiri ku munsi mu gitondo no ku mugoroba aho bari kwibanda ku myitozo yo kongera imbaraga dore ko bari bakubutse mu biruhuko Amafoto yaranze imyitozo yo kuri uyu munsi
APR FC irasubukura imyitozo kuri uyu wa Gatandatu

APR FC irasubukura imyitozo kuri uyu wa Gatandatu

News
Ikipe y’ingabo z’igihugu irasubukura imyitozo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 25 Nzeri, nyuma y’ikiruhuko cy'iminsi itanu umutoza Mohammed Adil yari yahaye abasore be. Nyuma y'umukino wo kwishyura wa CAF Champions League ikipe ya APR FC yatsinzemo Mogadishu City Club, umutoza Mohammed Adil yahaye abasore be ikiruhuko cy'iminsi itanu bakaba basubiye mu mwiherero kuri uyu wa Gatanu nyuma yo gupimwa covid 19. Nyuma y'icyo kiruhuko, ikipe y'ingabo z'igihugu ikaba igomba gusubukura imyitozo kuri uyu wa Gatandatu bitegura umukino uzabahuza na Etoile du Sahel yo muri Tunisia umukino uzaba mu kwezi gutaha tariki 16 Ukwakira.
Dufite ikipe y’abakinnyi bakiri bato, bose barashaka kugira icyo bagaragaza: Gatete Thomson

Dufite ikipe y’abakinnyi bakiri bato, bose barashaka kugira icyo bagaragaza: Gatete Thomson

News
Umukunzi wa APR FC akaba anashinzwe ubukangurambaga mu bafana ba APR FC ku rwego rw'umujyi wa Kigali, Gatete Thomson atangaza ko afitiye ikizere ikipe ko yagera ku ntego yihaye cyane ko ngo ari abakinnyi bakiri bato. Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’urubuga rwa APR FC mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Nzeri atangira anasobanura uko yabonye umukino APR FC yasezereyemo MCC. Yagize ati: ” Ni umukino wadukomereye cyane bitandukanye n'uko abantu babikekaga ariko nibyo bituma umupira uryoha kandi n'inisomo ryiza ko nta kipe nto iba muri champions league muri make ni instinzi twishimiye cyane."   Yakomeje avuga ko ikipe yabo bakunda bayifitiye ikizere ko byose bishoboka ngo ikingenzi ni ukugirira ikize abakinyi bose ikipe ifite. Yagize ati: ” Byose birashob
Tugomba kubikorera tugatanga ibyo dufite byose imbere ya Etoile du Sahel: Manishimwe Djabel

Tugomba kubikorera tugatanga ibyo dufite byose imbere ya Etoile du Sahel: Manishimwe Djabel

News
Umukinnyi wo hagati akaba ni visi kapiteni wa APR FC Manishimwe Djabel aratangaza ko bashimishijwe cyane kurenga icyiciro cya mbere cy'amajonjora y'imikino ya CAF Champions League nyuma yo gutsinda MCC 2-1. Ni mukiganiro twagiranye na Djabel dutangira tumubaza uko bakiriye gukomeza mu kindi cyiciro gikurikiyeho mu mikino ya CAF Champions League. Yagize ati” Ni ibintu byadushimishije cyane kuko byari muntego zacu ko tugomba kurenga icyiciro cya mbere rero byari ibyishimo muri rusange kubona dukomeje mu kindi cyiciro." Djable kandi yakomeje adusobanurira icyabafashije kugaruka mu mukino nyuma yo gutsindwa igitego, dore ko ari nawe watsinze igitego cya mbere cya APR FC muri bibiri iyi kipe yatsinze MCC. Yagize ati” Wari umukino utoroshye ku ruhande rwacu kuko twabanje gutsindw