
Omborenga Fitina yatowe nk’umukinnyi witwaye neza imbere ya Uganda
Myugariro w'iburyo wa APR FC n'ikipe y'igihugu Amavubi, Omborenga Fitina yatowe nk'umukinnyi witwaye neza mu mukino wa mbere w'u Rwandamuri CHAN 2020 yanganyijemo na Uganda 0-0 bahuriye mu itsinda C.
Ni umukino wabereye kuri Stade de la Réunification y’i Douala kuri uyu wa Mbere tariki 18 Mutarama, Amavubi yabonye uburyo bwinshi bwashoboraga kuyahesha amanota atatu, ariko akomeza kubura amahirwe yo kuboneza mu rushundura bituma atahana inota rimwe nyuma yo kugwa miswi n'Imisambi ya Uganda.
Myugariro w’iburyo Omborenga Fitina, ni we watowe nk’umukinnyi w’uyu mukino warangiye hagati y’aya makipe yombi ntayo irebye mu izamu ry’indi. Iki gihembo yagihawe ahanini hashingiwe ku buryo yitwaye mu mukino yaka imipira abo bahanganye, kuzamuka kenshi agana ku izamu rya Uganda ndetse no