Kuri uyu wa Mbere nibwo ikipe ya APR FC yatangiye kwitegura umukino w’ikirarane cy’umunsi wa karindwi ugomba kuyihuza na Sunrise kuri uyu wa Gatatu i Nyagatare.
APR FC ku munsi w’ejo nibwo yakinnye na Police FC inayitsinda 2-0, ikaba yahise itangira kwitegura Sunrise. Uyu munsi bakaba bakoze kabiri mu gitondo saa tatu bakoreye mu byuma byongera ingufu naho nimugoroba saa kumi i Shyorongi hakora abatarakinnye barimo Rugwiro Herve ndetse na Iranzi bari bamaze iminsi barwaye bakaba nabo bakoranye na bagenzi babo.
Muri iyi myitozo ya nimugoroba, abafana bo muri fan club ya Zone 1 bakaba baje kureba ndetse banatubwira ko bishimiye uko ikipe yabo yitwaye ku munsi w’ejo ubwo batsindaga Police FC 2-0 gusa nanone bose bagashimira byimazeyo Rusheshangoga Michel uko yitwaye.
Irebere mu mashusho ikiganiro twagiranye n’abafana bo muri Zone1