Thursday, September 28E-mail: administration@aprfc.rw
Shadow

Zlatko yahaye abasore ikiruhuko cy’uyu munsi, ababwira ko imyitozo ari ku munsi w’ejo aho bazakora inshuro ebyiri

Umutoza Zlako Krmpotić utoza ikipe ya APR FC yahaye abasore ikiruhuko cy’umunsi umwe ababwira ko bazakomeza imyitozo ku munsi w’ejo kuwa Mbere bakore kabiri mu gitondo saa tatu (09h00) ndetse na saa cyenda n’igice (15h30) i Shyorongi.

Mu gihe shampiyona y’icyiciro cya mbere Azam Rwanda premier league imaze ibyumweru bibiri idakinwa, ikipe ya APR FC yo yakomeje imyitozo ndetse inakinamo umukino umwe wa gishuti na Marines FC banganya igitego 1-1 mu mukino wabereye kuri stade ya Kicukiro.

APR FC irimo kwitegura umukino w’umunsi wa 23 wa shampiyona uzayihuza na Rayon Sport tariki 20 Mata ubwo shampiyona nubundi izaba isubukuwe. Uyu munsi umunya Serbia utoza iyi kipe, akaba yabahaye ikiruhuko cy’umunsi umwe.

Kugeza ubu ikipe ya APR FC niyo iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 54 ndetse ninayo kipe izigamye ibitego byinshi kugeza ubu izigamye ibitego 26 mu mikino 22 imaze gukina.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *