Zlatko Krmpotić umunya Serbia utoza ikipe ya APR FC yahaye abasore ikiruhuko cy’icyumweru kimwe ababwira ko bazasubukura imyitozo kuwa Mbere w’icyumweru gitaha tariki 24 Kamena.
Ikipe ya APR FC iri mu makipe azitabira irushanwa rya CECAFA Kagame Cup 2019 rizabera inaha mu Rwanda rizatangira mu kwezi gutaha tariki 07 Nyakanga, nk’uko tubikesha umutoza mukuru w’iyi kipe Zlatko akaba yabwiye abasore be ko bazatangira kwitegura iri rushanwa mu cyumweru gitaha.
Twaganiriye n’uyu mutoza tumubaza uko gahunda yabo y’imyiteguro y’iri rushanwa maze atubwira ko yabaye ahaye abakinnyi ikiruhuko cy’icyumweru kugira ngo bazatangire neza imyiteguro nta numwe ufite ikibazo cyangwa se indi mpamvu iyo ariyo yose.
Ati” Abakinnyi bamaze iminsi bakora imyitozo nta kuruhuka rero ibyiza n’uko baruhuka icyumweru kimwe kugira ngo bazatangire neza imyitozo bararuhutse ndetse nta numwe ufite ikibazo cyagwa indi mpamvu iyo ariyo yose yewe ndetse n’abafite imvune bazabe bakize cyangwa barimo koroherwa”.
Kugeza ubu APR FC ifite abasore bageze kuri batanu bose bafite imvune zitandukanye, Buregeya Prince, Nshuti Innocent, Ngabonziza Albert, Imanishimwe Emmanuel, Itangishaka Blaise ndetse na Nsengiyumva Mustafa urwaye marariya.