E-mail: administration@aprfc.rw

Zlatko Krmpotić n’abakinnyi bashya, bakoze imyitozo yabo ya mbere muri APR FC, umukino wabo wa mbere ni kuri iki Cyumweru bakina na Marines FC

Nyuma yo kwerekwa abakinyi, abatoza n’abanyamakuru nk’umutoza mukuru wa APR FC, Zlatko Krmpotić ku mugoroba w’uyu munsi,yakoreshe imyitozo ye ya mbere muri APR FC ndetse n’abakinnyi bashya bitabiriye iyi myitozo.

Kuri uyu wa Gatanu saa tatu n’igice, nibwo umutoza umunya Serbia Zlatko Krmpotić yaretswe abakinnyi n’abatoza azakorana nabo mu kazi ke gashya yatangiye uyu munsi ko gutoza ikipe ya APR FC, nyuma nibwo yaje kugirana ikiganiro n’abanyamakuru.

Usibye umutoza Zlatko Krmpotić, abayobozi ba APR FC baboneyeho n’umwanya wo kwerekana abakinnyi bashya bongewe muri APR FC muri iki gihe cy’igura n’igurishwa ry’abakinnyi. Muri abo harimo rutahizamu Usengimana Dany, myugariro Niragira Ramadhan wakiniraga Atletico y’i Burundi, Nshuti Innocent ndetse na Ally Niyonzima.

Usibye Ally Niyonzima wahawe uruhushya rwo kujya gusura ababyeyi be, abandi bakinnyi bashya bose bakoranye imyitozo n’abagenzi babo. APR ikazakomeza imyitozo ku munsi w’ejo kuwa Gatandatu saa cyenda n’igice 15h30′ i Shyorongi bitegura umukino wa gishuti uzabahuza na Marines FC ku Cyumweru saa cyenda n’igice 15h30′ i Shyorongi.

One Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.