APR FC ikomeje imyitozo yitegura umukino izakirwamo na Rayon Sports kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Mata kuri stade Amahoro. Zlatko Krmpotić utoza APR FC yavuze ko biteguye neza uyu mukino, intego yabo ngo n’ugutahana amanota 3.
Mukiganiro n’umutoza w’umunya Serbia Zlatko Krmpotić, utoza APR FC twamubajije icyo avuga kuri Derby ye ya mbere yo mu Rwanda agiye gukina, avuga ko kuri we buri mukino wose buri gihe awufata nka Derby.
Ati ” Wowe uravuga umukino wa Rayon Sports gusa ngo niwo Derby ayo, kuri jyewe buri mukino wowse nkufata nka Derby kuko amanota yose aba angana, kereka numbwira ko umukino uduhuza na Rayon Sports wo ari amanota are hejuru y’atatu.
Zlatko yakomeje avuga ko biba bigoye kuvuga byinshi ku mukino nk’uyu. Ati ” Ntibiba byoroshye kuvuga byinshi mbere y’umukino nkuyu, ariko kuwutsinda niyo ntego yacu.”
Icyo nakubwira n’uko twiteguye neza ariko sinshaka gushyira igitutu ku bakinnyi banjye. Ndabasaba ko bazashyira mu bikorwa ibyo bari gukorera hano mu myitozo. Ikindi ndabasaba gukomeza guhuza no gukorera hamwe, ishyaka no guhatana bisanzwe bibaranga muri buri mukino, bazabikube kabiri, niteguye umukino mwiza. Tujya muri buri mukino dushaka gutsinda.”
Twanamubajije kuri Byiringiro Lague wari wavunitse ku mukino baheruka gunika na Sunrise, niba koko we nk’umutoza abona ko yarakize atubwira ko yamaze gukira ndetse ngo azamuha amahirwe yo gukina.
Ati ” Iki cyumweru cyose, Lague akimaze yitoza neza ndetse nizeye ko yiteguye gukina. Mu mikino 5 ishize, Lague yagaragaje ko ari umwe mu bakinnyi bacu beza ndetse nzamuha amahirwe yo kubanzamo.”
Tubibutse ko mukino ubanza wa shampiyona ikipe ya APR FC yatsinze Rayon Sports 2-1 bya Issa Bigirimana na Rusheshangoga Michel. Icyo gihe hari tariki 12 Ukuboza. Rayon Sports yari yatsindiwe na Michael Sarpong .
Undi mukino uheruka guhuza amakipe yombi hari Tariki 1 Gashyantare 2019. Icyo gihe nabwo APR FC niyo yatwaye igikombe cy’Intwali itsinze Rayon Sports 1-0. Ni igitego cyatsinzwe na Nshuti Dominique Savio..
Umukino uzabera kuri Stade Amahoro kuri uyu wa Gatandatu. Kwinjira ni 2000 FRW, 5000 FRW ,10.000 FRW, 15.000 FRW na 20.000 FRW.
Ikipe ya APR FC ikaba ikomeza imyitozo ibanziriza iya nyuma uyu munsi saa y’ine (10h00) i Shyorongi nk’ibisanzwe.