E-mail: administration@aprfc.rw

Wari umukino wo kudufasha kumenyerana no guhuza kuko dufite ikipe y’abakinnyi benshi bashya: Manishimwe Djabel

Umukinnyi wo hagati w’ikipe ya APR FC Manishimwe Djabel, aratangaza ko umukino wa gicuti bakinnye na AS Maniema, wari umukino wo kubafasha kumenyerana no kurushaho guhuza kuko ngo bafite ikipe y’abakinnyi benshi bashya.

Yagize ati” Wari umukino mwiza ku mpande zombi, wabonaga ko ari amakipe abiri meza yahuye, gusa wari umukino wa gicuti wo kudufasha kumenyerana no kurushaho guhuza kuko dufite ikipe y’abakinnyi benshi bashya.”

Manishimwe Djabel kandi yakomeje avuga ko umukino bakinnye nta somo ridasanzwe bakuyemo, kuko ngo ni umukino bakinnye ahanini hagamijwe gushaka uburyo ikipe yahuza

Yagize ati” Nta somo navuga ridasanzwe twakuyemo kuko ni umukino twakinnye ahanini hagamijwe gushaka uburyo ikipe yahuza.”

Mashimwe Djabel wari kapiteni muri uyu mukino, yaboneyeho umwanya wo kugira ubutumwa agenera abakunzi b’ikipe y’ingabo z’igihugu.

Yagize ati” Ubutumwa naha abafana, nababwira ko bafite ikipe idakomeye mu mazina, ariko mu kibuga iri ku rwego rwo hejuru ndabizi bazayishimira, icyo nabasaba ni ukutumva ahubwo bakareba kandi bagashyigikira ikipe kuko ni iyabo uruhare rwabo tuba turucyeneye.”

Ikipe y’ingabo z’igihuhu ikaba igiye gukomeza imyitozo yitegura umukino uzayihuza na Mogadishu City Club ugomba kuba mu kweze kwa Nzeri hagati y’itariki 10-12 Nzeri.

Leave a Reply

Your email address will not be published.