Sunday, October 1E-mail: administration@aprfc.rw
Shadow

Visi Perezida wa APR FC Maj Gen Mubarakh Muganga yagejeje ku bakinnyi intego zayo z’umwaka utaha anabasaba gukomeza kwirinda COVID-19.

Kuri uyu wa Mbere tariki 03 Kanama 2020, mu cyumba cy’inama ubusanzwe cyakira abantu 130 niho ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC bwari buhagarariwe na Visi Perezida wayo Maj Gen Mubarakh Muganga bwaganiririje abakinnyi bayo bubamurikira intego zayo z’umwaka utaha w’imikino 2020-21 ndetse bunaboneraho kongera kubibutsa kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Covid-19.

Visi Perezida wa APR FC yatangiye ashimira abakinnyi ko akurikije uko ababona nta n’umwe wongereye ibiro nyuma y’amezi agera kuri atanu badakina kubera ikibazo cya Covid-19, akomeza abagezaho intego z’ikipe z’umwaka utaha.

Yagize ati: “Mbere na mbere ndagira ngo mbanze mbashimire ko mwabashije gukurikiza amabwiriza ya Leta yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus, kandi ndabona mwarakomeje no gukora imyitozo ku giti cyanyu ndetse muhagaze neza ntimwongereye ibiro mukomereze aho kuko mu gihe imikino izaba isubukuwe bitazabasaba akazi kenshi kugira ngo musubire ku murongo.”

”Impavu nyamukuru yaduhurije aha, ni ukugira ngo tugire ibyo tuganiraho bijyanye n’intego dufite umwaka utaha w’imikino, turifuza kwitwara neza hano iwacu nk’uko mwabikoze umwaka ushize ariko cyane cyane nditsa ku mikino nyafurika ari nayo ntego yacu nyamukuru. Umwaka utaha turifuza kugera mu matsinda y’imikino nyafurika, kwegukana ibikombe by’imikino yo mu karere (CECAFA) tutibagiwe n’andi marushanwa yose akinirwa hano mu Rwanda.

Umuyobozi wungirije wa APR F.C kandi yaboneyeho kwakira abakinnyi bashya, kugeza ku ikipe ubutumwa bw’abayobozi ba RDF ndetse n’umuyobozi w’icyubahiro wa APR F.C General James Kabarebe bwari bwiganjemo impanuro zubaka abakinnyi, kwirinda icyakoma mu nkokora umwuga wabo harimo ababarangaza bashaka kubahagararira babatesha umwanya ko ngo bazabagurisha mu makipe akomeye nyamara ubuyobozi bw’ikipe bwarashyizeho uburyo bwo kubarambagiriza abakinnyi n’andi mahirwe bwabashakira ahandi bukabaha iterambere ryisumbuyeho.

Kapiteni Manzi Thierry yagejeje ubutumwa kuri bagenzi be ko bagomba kwiha intego zo kwitwara neza ku ruhando mpuzamahanga umwaka utaha

Mu butumwa bwihariye bw’umuyobozi w’icyubahiro, akaba yasoje abibutsa gukomeza gukurikiza amabwiriza ya Leta yo kwirinda ikwirakwiza icyorezo cya Corona virus.

Ibiganiro byasojwe no kwiyemeza no guhiga k’umutoza mukuru wa Adil Mohammd Erradi, Kapiteni Manzi Thierry bemeza ko intego z’ikipe bazigize izabo. Basezeranya abakunzi n’ abafana ba APR FC ko bazakomeza kubaha ibyishimo.
Iyi nama ikaba yakozwe hakurikijwe amabwiriza ya Leta yo kwirinda icyorezo cya COVID-19,

Rutahizamu Nshuti Innocent yari yitabiriye iyi nama
Manishimwe Djabel na Imanishimwe Emmanuel bateze amatwi Visi Perezida wa APR FC abageza ubutumwa yabageneye
Umunyezamu Rwabugiri Umar mu nama
Rutahizamu Bizmana Yannick ndetse na Nsanzimfura Keddy nyuma yo kubakira bateze amatwi Visi Perezida wa APR FC
Rutahizamu Byiringiro Rague yari yasizemo metero
Myugariro Niyomugabo Claude yari yubahirije amabwiriza yo kwirinda COVID-19
Umutoza w’abanyezamu Mugabo Alex mu nama
Umunyamabanga mukuru wa APR FC Rtd. Lt Col Slyvestre Skaramba yari yitabiriye inama
Mu butumwa bw’umutoza Adil yibukije abakinnyi icyo basabwa kugira ngo bitware neza ku ruhando mpuzamahanga
Yabasabye kugira intego izabo kugira ngo bose basenyere umugozi umwe
Visi Perezida wa APR FC yahaye ikaze abakinnyi bashya
Visi Perezida wa APR FC Maj Gen Mubarakh Muganga aganira n’umuvugizi wayo Kazungu Claver nyuma y’inama 
Umutoza mukuru Mohammed Adil

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *