E-mail: administration@aprfc.rw

Visi Perezida wa APR FC Maj Gen Mubarakah Muganga yitabiriye inama y’inteko rusange ya Ferwafa

Kuwa Gatandatu Tariki 17 Ukwakira, hateranye inama y’inteko rusange isanzwe y’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru FERWAFA yabereye muri Dove Hotel ku Gisozi.

Iyi nteko rusange yari iiteganyije kwiga ku ngingo 18, ku ruhande rwa APR FC ikaba yitabiriwe n’umuyobozi wungirije Maj Gen Mubarakah Muganga.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru nyuma y’inama batangiye bamubaza zimwe mu ngingo abanyamuryango baganiriyeho. Bamubaza uko inama yagenze akaba yagize ati: ”inama yagenze neza usibye ko nabonye igihe cyabaye gito kuko kenshi abanyamuryango bifuzaga kugenda bagira ibyo babaza kuri buri ngingo, ibi rero ntibyakunda uhisemo guha buri wese iminota itatu abanyamuryango 50 byasaba nibura amasaha abiri.”

”Kugira ngo Perezida wa FERWAFA n’abo bafatanyije muri EXCom batange igisubizo kirambye cyane ko ibyabazwagwa bishingiye ku mategeko shingiro, badusezeranyije ko hashyizweho komite iza kwiga ku ivugurura ry’ayo kugira ngo ibyifuzo bya benshi byitabweho.

Abajijwe ku kibazo cyo kwongera umubare w’abakinnyi b’abanyamahanga muri shampiyona yacu, Maj Gen Mubarakah Muganga yagize ati: ”Kuri twe nka APR FC twumvaga ntacyo byaba bitwaye kubongera nk’uko bamwe babyifuzaga (n’uko ngo icyifuzo cyabo cyaje gitinze).
”Na none ariko nk’uko kenshi twagiye tubigaragaza, abasore b’abanyarwanda barashoboye kandi cyane kuko APR FC nibo dukinisha bakaduhesha ibikombe biruta iby’amakipe akinisha abo banyamahanga.”

Yakomeje agira ati: ”Munyemerere mvuge ngo njye ngereranya abatekerereza mu banyamahanga nk’umuntu utira umwambaro akawujyana mu bukwe iyo bavuze ngo uraberewe uravuga uti murakoze cyangwa ugira ipfunwe? , ese iyo ubuyobozi bwacu bukuru bwigisha abanyarwanda kwigira iyi nyigisho mu mupira w’amaguru ntitureba.”

Muri iyi nama, abanyamuryango babwiwe ko ibyo basabye byo kongera umubare w’abanyamahanga bidashoboka kuko babisabye batinze, ariko hemezwa ko bizasuzumwa na Komisiyo y’Amarushanwa. Ibi bivuze ko buri kipe izakomeza gukoresha abanyamahanga batatu mu bakinnyi 18 bifashishwa ku mukino.

Inteko rusange ya Ferwafa yigaga ku ngingo 19

Ku kibazo yabajijwe cyo kuba APR FC yagarura ikipe y’abagore yahozeho nyuma ikaza kuvanwaho cyane ko yari imwe mu yafashaga cyane ikipe y’igihugu, umuyobozi wungirije akaba yasezeranyije abanyamakuru ko agiye gutumika akazabwira ubuyobozi bufasha amakipe y’ingabo kongera kureba niba APR FC y’abagore yakongera kubyutswa.

Na none ariko ntiyazuyaje kwerekana ko ubuyobozi bw’ingabo bushyigikira amakipe menshi yo mu mikino itandukanye harimo Umupira w’amaguru, Basketball, Volleyball, Gusiganwa ku maguru n’indi mikino, ibi byose bivuze ko n’amikoro ayagendaho atari make.

Perezida wa Ferwafa Rtd Brig Gen Sekamana Jean Damascène yitabiriye iyi nama
Umunyamabanga mukuru wa Ferwafa Uwayezu Francois Regis nawe yari mu bayoboye iyi nama

Mu bindi byizwe muri iyi nama:

– Rurangirwa Aaron yagizwe Komiseri wa Komisiyo y’Imisifurire, asimbuye Gasingwa Michel weguye muri Nyakanga.

– Perezida wa Ferwafa yamenyesheje abanyamuryango ko bagiranye ibiganiro n’abaterankunga barimo uruganda rw’ibinyobwa rwa Bralirwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA) kizajya cyerekana imikino ya Shampiyona.

– Kuri Bralirwa, yavuze ko bisa n’ibyarangiye ku buryo hasigaye gusinywa amasezerano.

– Nyanza FC, Scandinavia WFC na The Winners Football Center, zemejwe nk’abanyamuryango bashya ba FERWAFA.

Leave a Reply

Your email address will not be published.