E-mail: administration@aprfc.rw

Video: Kurikira ikiganiro kirambuye Chairman wa APR F.C yagiranye n’abanyamakuru nyuma yo gushimira abatoza b’iyi kipe

Umuyobozi w’ikipe y’ingabo z’igihugu Lt Gen Mubarakh Muganga yavuze ko abakinnyi b’Abanyarwanda berekanye ko bashoboye nyuma yo kwesa umuhigo w’imikino 50 nta numwe batsinzwemo.

Ni mukiganiro Chairman wa APR F.C yagiranye n’itangazamakuru nyuma y’umuhango wo gushimira abatoza ba APR F.C, abwira abanyamakuru ko ari umuhigo utanga ikizere ku babyeyi ndetse n’igihugu muri rusange kubona abakinnyi b’Abanyarwanda berakana ko bashoboye.

Mu kiganiro kandi Chairman wa APR F.C Lt Gen Mubarakh Muganga yagiranye n’abanyamakuru, yaboneyeho kubabwira ko ikipe y’ingabo z’igihugu itazateshuka kuri politike yabo bihaye yo gukinisha abakinnyi b’Abanyarwanda, anashimira Ferwafa kuba yaremereye andi makipe kubazamurira umubare w’abanyamahanga kuko bifasha APR F.C kuyiha igipimo kiza.

Kurikira ikiganiro kirambuye Chairman wa APR F.C Lt Gen Mubarakh Muganga yagiranye n’abanyamakuru

Leave a Reply

Your email address will not be published.