E-mail: administration@aprfc.rw

Usengimana Dany yafashije APR FC gukomeza kuyobora urutonde rwa shampiyona

Ibitego bibiri bya rutahizamu Danny Usengimana byafashije APR FC gukura amanota atatu kuri Bugesera FC nyuma yo kuyitsinda ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa 17 wa shampiyona 2019-2020 wabereye kuri sitade ya Kigali kuri iki Cyumweru.

Danny Usengimana ni we watsinze ibitego bibiri bya APR FC icya mbere yagitsinze ku munota wa 14′ mu gihe igitego cya kabiri yagitsinze ku munota wa 38′ byanatumye amakipe yombi ajya kuruhuka APR FC ifite ibitego byayo bibiri. Mu gihe igitego kimwe rukumbi cya Bugesera FC cyatsinzwe na Shaban Hussein Tchabalala ku munota wa 58’

APR FC yakinnye uyu umukino idafite bamwe mu basore bayo b’inkingi za mwamba barimo kapiteni wayo Manzi Thiery na Niyomugabo Claude bombi bari bujuje amakarita atatu y’umuhondo ndetse na Niyonzima Olivier na rutahizamu Mugunga Yves bombi bagifite ibibazo by’uburwayi.

Kubura aba basore, byatumye umutoza wa APR FC Mohammed Adil ahindura uburyo bw’imikinire maze ahitamo gukinisha ba myugariro batatu inyuma akomeza hagati cyane ahashyira abakinnyi batanu na babiri batahaga izamu (3-5-2). Gukomera hagati n’impande ku ruhande rwa APR FC, byahaye Bugesera FC akazi gakomeye cyane kuburyo buri munota umupira wakinirwaga cyane mu gice cya Bugesera FC.

Nubwo APR FC yagoye cyane Bugesera, ntibyayibujije nayo kubona igitego kimwe muri bibiri yari yatsinzwe, nyuma yo kubona iki gitego byahaye imbaraga ikipe ya Bugesera nayo itangira gusatira cyane abasore ba Mohammed Adil byanatumye ahita akora impinduka zihuse maze yongerera imbaraga abakinnyi bo hagati akuramo Manishimwe Djabel ashyiramo Buregeya Prince.

Mohammed Adil kandi yongeye akora izindi mpinduka akuramo Nshuti Innocent ashyiramo Byiringiro Lague ndetse na Nizeyimana Djuma winjiyemo asimbuye Usengimana Dany.

Nyuma yo gutsinda uyu mukino byatumye APR FC irusha amanota atandatu Rayon Sports iyikurikiye. APR FC ikaba igiye gukomeza kwitegura umukino uzayihuza na Etincelles mu karere ka Rubavu.

Leave a Reply

Your email address will not be published.