Rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi Usengimana Danny yerekanye itandukaniro riri hagati y’amakipe yaciyemo na APR FC arimo ahereye mu ishuri ry’umupira w’amaguru rya Isonga.
Ibi Usengimana yabitangaje ubwo yaganiraga na APR FC Website maze dutangira tumubaza uko yakiriye gutwara igikombe cya mbere cya shampiyona mu mateka ye.
Yagize ati: ”Byaranshimishije cyane kuko ni igikombe twatwaye tubikwiriye, twarahatanye guhera ku munsi wa mbere kugeza kuwa 23 nta mukino n’umwe dutakaje mu by’ukuri imaraga zacu ntabwo zapfuye ubusa. Twari mu bihe byiza yaba abayobozi baduhoraga hafi, abatoza beza badukunda cyane bageragezaga kuduha imyitozo myiza ndetse n’uburyo bw’imitoreze bugezweho bwafashije buri wese muri twe kuzamura urwego, mu by’ukuri twari twiteguye 100% ko tugomba gutwara kiriya gikombe.”


Abajijwe k’ukuntu yagereranya amakipe yose yaciyemo na APR FC y’umwaka ushize yatwariyemo igikombe cya mbere cy shampiyona, Usengimana akaba yatangaje ko hari itandukaniro rinini kuko aho yaciye hose nta gikombe cya shampiyona yigeze atwara ndetse ko n’imbaraga bashyira mu gutegura amakipe yabo ugereranyije na APR FC bitandukanye cyane.
Yagize ati: ”Amakipe nagiye ncamo yari meza bitewe n’ibihe yari arimo, ubu ndi ku rundi rwego kuko igihe nari ndi muri ayo makipe nta n’imwe natwariyemo shampiyona, twarayishakaga bikanga ariko iyo ndimo ubu ni ihame kuyitwara. Urumva ko harimo itandukaniro rinini cyane kuko APR FC idushyiramo imyumvire yo gutwara ibikombe tugatangira umwaka w’imikino ari yo ntego bitandukanye n’uko waba uri muri makipe yandi naciyemo.”
”Urebye no mu mitegurire ni uko APR FC igerageza kuguha icyo wakwifuza cyose ariko nayo ukayiha ibyo igusaba, nta rwitwazo ugira iyo byabuze. Abayobozi barakuganiriza bakakubaka mu mutwe bakwereka inzira byacamo ngo bigerweho kandi nawe ukabona koko ko bishoboka, iyo wamaze kubona ko wabigeraho n’abakinnyi mugakora inama hamwe mwese mugasanga byagerwaho nta kindi kiba gisigaye uretse gutangira urugamba rwo gusenyera umugozi umwe. Uko ni nako byagenze umwaka wa shampiyona ushize.”



Usengimana Danny w’imyaka 24 yatangiriye umupira muri SEC Football Academy yamazemo amezi atandatu, akomereza mu Isonga Football academy yakiniye umwaka ayitsindira ibitego icyenda, yaje gukomereza urugendo rwe rw’umupira w’amaguru muri Police FCyakiniye imyaka 2 ayitsindira ibitego 35 akomereza hanze y’u Rwanda muri Singida United FC muri Tanzania yakiniye umwaka umwe ahita ajya mu Misiri mu ikipe ya Tersana Sporting Club,agaruka mu Rwanda yerekanwa nk’umukinnyi w’ikipe y’ingabo z’igihugu Tariki ya 22 Gashyantare 2019. Muri shampiyona y’umwaka ushize akaba yarayitsindiye ibitego 11 mu mikino 20.
Akaba yarafashije ikipe y’ingabo z’igihugu cy’u Rwanda kwegukana ibikombe bitatu mu mwaka wa 2019-20 harimo n’icya shampiyona yegukanye idatsinzwe umukino n’umwe.