Rutahizamu Danny Usengimana ni umwe mu bakinnyi 12 ba APR FC bari bahagarariye igihugu mu irushanwa rya CHAN 2020 yabereye muri Cameroon.
Uyu rutahizamu atangaza ko n’ubwo Amavubi yasezerewe muri 1/4 cy’irangiza ariko ari bafite intego tyo kugera ku mukino wa nyuma. Igihe basezererwaga yatahanye urwibutso yifuza kuzereka n’abazamukomokaho ko yakinnye iri rushanwa ku bwe atangaza ko amarushanwa nk’aya ku mukinnyi aa ari imbonekarimwe.
Yegeranyije bagenzi be bose uko bari 29 bamusinyira ku mupira yakinanye kugira ngo icyo kimenyetso kitazasibangana ndetse ajye akigendana kuko yatewe ishema no guhagararira igihugu cyamubyaye.
Yagize ati: ”CHAN 2020 ku giti cyanjye ntabwo yagenze neza nk’uko nabyifuzaga, ariko ntabwo nk’abantu ibyo twifuza ari byo tubona kuko tuba dukina n’andi makipe nayo yiteguye neza.”
Ku bijyanye n’urwibutso yasigaranye.
Yagize ati: ”Ku kijyanye no kuba bagenzi banjye baransinyiye ku mupira, nabikoze mu buryo bw’urwibutso nazashyira ahantu n’abazankomokaho bakabona ko hari urwibutso rw’uko nakiniye igihugu cyanjye.”
”Cyane ko ari na gacye amarushanwa nk’ariya abaho, ni ukwerekana agaciro nahaye irushanwa ndetse n’ukuntu ikipe y’igihugu yitwaye n’ubwo aho twifuzaga atari ho twagarukiye.”
Usengimana Danny asanzwe ari rutahizamu wa APR FC n’ikipe y’igihugu Amavubi, yakiniye amakipe nka Isonga FC, Police FC, Singida United, Tersana Sporting Club yo mu Misiri na APR FC. Yatsinze ibitego 11 muri shampiyona ya 2019-20.