Myugariro w’iburyo wa APR FC, Ndayishimiye Dieudonne atangaza ko ibyumweru bitatu amaze akora imyitozo mu ikipe y’ingabo z’igihugu byamuzamuriye urwego ku buryo kuri ubu yumva ahagaze neza ndetse yakwitabazwa ku mukino uwo ari wo wose.
Mu kiganiro yagiranye na APR FC Website, Ndayishimiye atangaza ko umutoza Mohammed Adil yamufahije cyane haba mu buryo bw’imikinire mu ikipe ndetse no kwisanga muri gabenzi be.
Yagize ati: ”Naje ndi ku rwego rwiza ariko sirwo nifuzaga, gusa uko umutoza yagiye anganiriza aduha imyitozo myiza byatumye nzamura urwego ubu ndumva mpagaze neza kandi ntibirarangira kuko amarushanwa ataratangira. Ku munsi wa mbere sinahise nisanga muri bangenzi banjye, ariko uko iminsi yagiye yicuma nagiye mpuza nabo cyane, cyane ko ari abasore basabana kandi bicisha bugufi cyane.”
”Muri APR FC umutoza atubwira kenshi haba mu myitozo ndetse no ku mikino itandukanye dukina ko nta mukinnyi uri hejuru y’undi, yaba ubanzamo cyangwa ubanza ku ntebe, niko no mu itsinda ry’abakinnyi bimeze bose barubahana yaba abakina mu ikipe y’igihugu, abayirambyemo cyangwa abakapiteni usanga bubaha abakuru n’abato nka ba Keddy na Annicet twese hano turi ku rwego rumwe.”
Ndayishimiye w’imyaka 20 akomeza atangaza ko umutoza Mohammed Adil yamufashije cyane mu buryo bw’imikinire butandukanye n’uko yakinaga mu ikipe yaturutsemo.
Yagize ati: ”Ikintu umutoza Adil yanyongereye cyane mu kibuga ni uburyo bwe bw’imikinire bugezweho yanyigishije, ahora ambwira ati kina byoroshye uryoherwe n’umupira wo hasi wihuta kandi ukinane na bagenzi bawe. Iyo uvuye mu yindi kipe ukaza muri iyi usanga uburyo bw’imikinire butandukanye cyane, twakinaga neza gusa twacishagamo tugakina imipira yo hejuru ntihagire ukubuza ikizima ni uko byatanga umusaruro mwiza gusa kuri Adil siko bimeze, niyo watsinda ariko wakinnye nabi usanga atanyuzwe. Ubu urwego rwanjye rurazamuka umunsi ku wundi.”
Ndayishimiye wigeze kugira amahirwe yo guhamagarwa mu ikipe y’igihugu y’abari munsi y’imyaka 20 mu mwaka wa 2019, atangaza ko inzozi se ari ugushaka umwanya uhoraho mu ikipe y’ingabo z’igihugu ndetse agakinira n’ikipe y’igihugu Amavubi nkuru, ibyo gukina hanze bikazaza nyuma.
Yagize ati: ”Inzozi zanjye muri iyi kipe ni ugukora cyane nkabona umwanya uhoraho nkaba nabona amahirwe yo guhamagarwa mu ikipe y’igihugu, naje hari umukinnyi ubanzamo ku mwanya wanjye ndetse akinira ikipe y’igihugu kandi ibyo ndabimwubahira, inzozi zanjye ni ukuzamuhigika haba muri APR FC ndetse no mu Mavubi. Ibindi byo gukina hanze y’u Rwanda numva nzabibona ari uko ibyo namaze kubigeraho.”
Ndayishimiye Dieudonne yerekanwe nk’umukinnyi wa APR FC Tariki 19 Nyakanga 2020 avuye muri AS Muhanga, akaba akina ku ruhande rw’iburyo. Afite umwihariko wo gukina uruhande rwe rwose ndetse no gutanga imipira myinshi mu rubuga rw’amahina (crosses) byatumye atanga imipira 11 yabyaye ibitego mu mikino 23 yakinnye muri AS Muhanga umwaka ushize wa shampiyona yahagaze ku mukino wa 23 kubera icyorezo cya COVID-19.
can you buy valtrex over the counter in canada