E-mail: administration@aprfc.rw

Urubuga rw’abafana: Ubusesenguzi bwa Gisa Gregoire – Ukuntu umutoza Mohammed Adil yahinduye APR FC mu mwaka umwe gusa akayigarurira igitinyiro yahoranye

Nkurunziza Gisa Gregoire ni umufana w’imena wa APR FC guhera mu 1995 yigaga mu mashuri abanza ubwo ababyeyi be bamuzanaga ku kibuga atazi abakinnyi bakina, byinshi yibuka ni uguhera mu 1998 harimo na CECAFA ya 2006 ndetse muri uwo mwaka akaba atazibagirwa umukino APR FC yatsinzemo Atlético Sport Aviaçãoyo muri Angola ibitego 3-2 kuri Stade Amahoro i Remera.

Gisa ubarizwa mu itsinda rya Intare ndetse akaba ashinzwe imyitwarire mu bafana ba APR FC bagize umujyi wa Kigali, iyo akomeje mu busesenguzi bwe asobanura neza umwaka wa shampiyona ya 2019-20 dore ko nta mukino n’umwe yasibye, yerekana uburyo umutoza Mohammed Adil Erradi yagaruriye ikipe y’ingabo z’igihugu cy’u Rwanda igitinyiro yahoranye ndetse ko afite icyizere gihagije ko APR FC izagera ku ntego zayo umwaka utaha w’imikino.

Ni mu kiganiro kirambuye cy’amashusho

Leave a Reply

Your email address will not be published.